Gicumbi: Yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza abikesha ubworozi bw’ingurube
Shirimpumu Jean Claude utuye mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi avuga ko ubworozi bw’ingurube aribwo bwamurihiye icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) ndetse zirihira n’umugore.
Yatekerezaga umushinga yakora akabona amafaranga yo kuriha Masters, kandi akarihira n’umugore kaminuza akabona atawubona ariko aza kwinjira mu bworozi bw’ingurube biramuhira ariga ararangiza.
Mu ngurube yoroye zirimo ubwoko bw’ingurube zikura cyane kandi vuba zitwa Landrece. Uretse ingurube za Landrece kandi uyu mworozi wabigize umwuga yorora ingurube za Pietrain zagenewe gutanga inyama.

Ubu bworozi bwe abufashwamo n’umubyeyi we Nyirabagenzi Agnes aho amufasha gukurikirana ubuzima bw’izi ngurube ze zose. Nyirabagenzi avuga ko byamufashije kuzamura imibereho yabo ndetse n’abaturage bo muri aka karere kuko babakuraho icyororo.
Ikindi ni uko zibaha ifumbire ugasanga bateye imbere no mu buhinzi aho bafumbiza ifumbire ikomoka kuri ayo matungo yabo y’ingurube.
Gusa avuga ko no kuzorora bitabagora kuko abakozi batatu bazitaho bahembwa n’amafaranga akomoka kurizo ngurube.

Nyirabagenzi avuga kandi ko umwana we wanyuma ari muri kaminuza mu mwaka wa gatatu kubera ubwo bworozi bw’umuhungu we Shirimpumu Jean Claude.
Ikindi n’uko ubu bworozi bwabo bufasha n’urubyiruko gukora urugendoshuri rwo kubigiraho uburyo bororamo izo ngurube.
Musabyimana Leonille uturuka mu karere ka Musanze avuga ko yahagurutse iwabo aje kwigira ku bworozi bwo muri uru rugo rwa Nyirabagenzi Agnes afashamo umuhungu we Shirimpumu Jean Claude.

Avuga ko ubumenyi ahakuye buzamufasha gushishikariza urundi rubyiruko gutangira umushinga wo korora ingurube kuko yasanze bitagoye kandi yabishobora.
Bateganya kuzagana banki ikabaguriza maze bakagenda bishyura buke buke ariko bakabasha kugera ku rugero rushimishije nk’urwo basanganye uyu mworozi ntangarugero wo mu karere ka Gicumbi.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nda shaka contact za muzee Jean claude kuko nifuza kugura yo ingurube z’ubworozi. Murakoze.
courage, natwe turasaba ko yatwemerera urugendo shuri kuko cash zo ndabona muri ubu bworozi zirimo tu!flction j claude
Ubu bworozi bwa Jean Claude burashimishije, nkaba jye nifuzaga phone contact ze ngo nzajyeyo murugendoshuri kuko nanjye ndumva mpise nifuza kubigerageza. Thanks