Rwiyemezamirimo Munezero Lisa aragira inama urubyiruko rwifuza kwikorera

Munezero Lisa Adeline ni umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2019. Ubu ni rwiyemezamirimo ufite kompanyi ikora ibikorwa bitandukanye birimo no guhugura urubyiruko uko rwakwihangira imirimo.

Ibikorwa byayo byatumye ihabwa igihembo kiri ku rwego mpuzamahanga, ku bwo guhugura no gutinyura urubyiruko mu bijyanye no kwikorera. Igihembo yahawe cyitwa “Grand Prix Spécial de la formation professionnelle au Rwanda", akaba yaragishyikirijwe mu mpera za Nyakanga mu mwaka wa 2023.

Munezero Lisa Adeline aherutse guhabwa igihembo mpuzamahanga
Munezero Lisa Adeline aherutse guhabwa igihembo mpuzamahanga

Ni igihembo yahawe kubera gutanga amahugurwa no kubera icyitegererezo urubyiruko mu bijyanye no kwikorera. Icyo gihembo cyaherekejwe n’amahugurwa.

Ibi bihembo byatanzwe n’Umuryango witwa CADETFOPI ukorera mu Bufaransa, ukaba usanzwe utanga ibihembo ku bikorera bafite imishinga iteza abandi imbere, ndetse ikabitanga no ku bayobozi mu nzego ziteza imbere ibijyanye n’amahugurwa (Vocational training).

Munezero Lisa Adeline washimiwe nka rwiyemezamirimo wo mu Rwanda wafashe umwanya agahugura abakiri bato bashaka kwikorera, qavuga ko icyagendeweho mu kumushimira ari uko yatanze amahugurwa yigisha urubyiruko kwikorera, bikaba byaratanze umusaruro kuri ‘business’ zabo ".

Aherutse guhabwa irindi shimwe ry’igikombe yagenewe n’Itorero Inganzo Ngari, imbere y’abanyacyubahiro batandukanye n’abakunzi b’iryo torero tariki 01 Kanama 2025 mu gitaramo bise "Tubarusha Inganji" cyabaye ku Munsi w’Umuganura muri Camp Kigali. Icyo gihe Inganzo Ngari yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza y’icyo gitaramo.

Itorero Inganzo Ngari na ryo ryahaye igikombe ML Aspire ya Munezero Lisa Adeline
Itorero Inganzo Ngari na ryo ryahaye igikombe ML Aspire ya Munezero Lisa Adeline

Mu bashimiwe harimo kompanyi ML Aspire Group yashinzwe na rwiyemezamirimo Munezero Lisa Adeline, kubera imikoranire basanganywe, bamushimira n’uruhare rwe mu gushyigikira iryo torero n’urubyiruko muri rusange.
.
ML Aspire ni kompanyi yatangiye agisoza amashuri yisumbuye, ahereye ku gucuruza ibikoresho by’ubwubatsi, nyuma igenda yaguka, aho ubu bafitemo igice cya ’Business Consultancy’ n’ikindi cya ’International business trainings’ kuri ba rwiyemezamirimo bakiri bato (Young entrepreneurs).

Inama ku rubyiruko rwifuza kwinjira mu bushabitsi

Munezero Lisa agira inama urubyiruko rwifuza kwinjira mu bushabitsi cyangwa se ubucuruzi, kubanza kumenya icyo bakunda cyane akaba ari cyo bashabikamo.

Ati: "Icya mbere ni ukumenya icyo ukunda (Find your passion), Gutangira ubu ntakuguma gutegereza (Start small with low cost), no Gukomeza kwihangana kandi ukigira ku makosa yawe (Stay resilient and learn from mistakes)".

Munezero yanagiriye inama urubyiruko rugira ubwoba bwo kwikorera, avuga ko kwikorera biryoha, kandi bikaba bibafitiye inyungu. Yavuze ko basabwa kugira ubumenyi bubafasha kwiga isoko n’uko bikorwa kugira ngo bagire ubucuruzi bujyanye n’igihe ndetse bw’umwuga.

Yagize ati: “Icyo nababwira ni uko kwikorera ari ibintu byiza ubu n’ahazaza habo, bagomba guhanga umurimo ariko kugira ngo batere imbere, bakwiye kugira ubumenyi bubafasha kwiga isoko n’uko bikorwa kugira ngo bagire ubucuruzi bujyanye n’igihe ndetse bw’umwuga".

Igikombe mpuzamahanga cyahawe Munezero Lisa, cyanahawe abanyacyubahiro batandukanye ku Isi
Igikombe mpuzamahanga cyahawe Munezero Lisa, cyanahawe abanyacyubahiro batandukanye ku Isi
Munezero Lisa, mu nama agira urubyiruko rwifuza kwikorera, harimo gukomeza kwihangana kandi bakigira ku makosa yabo
Munezero Lisa, mu nama agira urubyiruko rwifuza kwikorera, harimo gukomeza kwihangana kandi bakigira ku makosa yabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka