Ngororero: SACCO Gatumba nayo yaribwe

Uwari umukozi wa koperative yo kubitsa no kuguriza y’umurenge wa Gatumba (UMUSINGI SACCO) witwa Nirere Verene, ubu afunze akurikiranyweho kunyereza umutungo w’iyo Sacco.

Uwo mukozi wakoraga kuri guichet (cyangwa caisse) yanyereje amafaranga arengaho gato miliyoni 13 ubu akaba afunzwe ndetse akaba yarashyikirijwe urukiko ngo rumukurikiraneho icyaha ashinjwa.

Nkuko abakurikiranye ikibazo cy’inyerezwa ry’umutungo muri iyo SACCO babidutangarije, nyuma yo gufatwa, Nirere yahise yemera icyaha ariko anavuga ko hari abandi bakozi b’iyo Sacco bafatanyije kunyereza ayo mafaranga.

Umukozi umwe mubo Nirere avuga ko bafatanyije kunyereza ayo mafaranga nawe yarafashwe arafungwa ariko nyuma ubushinjacyaha ntibwabona ibimenyetso bimuhama ararekurwa ariko bikaba bigikurikiranwa.

Mu gihe Sacco y’umurenge wa Matyazo nawo wo mu karere ka Ngororero ishimirwa imicungire myiza y’umutungo, hari izindi sacco zikomeje kugaragaramo kunyereza umutungo wa rubanda harimo Hindiro, Muhanda na Gatumba.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 4 )

Mrwamutse,ndumva BNR izafata ingamaba zikomeye naho kubijyanye ni imicungire nekereza ko INILAK Rwamagana.faculity yatangije ya COOPERATIVE MANAGEMENT&ACCOUNTING yatangije izafasha ikibazo cya ama SACC,ayoborwa nta abatarabyigiye na abgira inama yo kujya kureb aho abo banyeshuli biga Rwamagana,maze bakabaha service kubuntu babigishiriza abakozi,babikorera nta gihembo bagamije ahubwo ari uguteza imbere imirenge ibarizwa muntara yi iburasirazuba,murakoze uwakenera ubufasha yakwandikira kuri iyi e-mail ikurikira tukamuha service yibyo adasobanukiwe :([email protected])
murakoze

COOPERATIVE Rwamagana yanditse ku itariki ya: 24-07-2013  →  Musubize

bariya bagaragaraho imicungire mibi y’ibyarubanda bafatiwe ingamba kuri uyu wa kabiri tariki ya 23/07/2013 mu nama yahuje umuyobozi w’akarere n’intumwa za z’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RCA; intumwa za Banki Nkuru y’Igihugu BNR n’abakozi ba za SACCOsz’imirenge uko ari 13. Uretse abanyereza imitungo n’abagaragaraho imikorere n’imikoranire idahwitse bazafatirwa ibihano.

alias ndashimiye yanditse ku itariki ya: 24-07-2013  →  Musubize

kiriya cyorezo cyafatiwe ingamba uyu munsi kuwa 23/07/2013 mu nama yahuje umuyobozi w’akarere Ruboneza Gedeon, intumwa z’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RCA n’iza banki nkuru y’igihugu BNR n’abakozi b’imirenge SACCOs uko ari 13. mu myanzuro yafashwe nuko abakozi bose bagaragaraho imikorere mibi bagomba gusezererwa nta mpaka. uretse abanyereza imitungo ya rubanda hari n’aho ba managers na ba perezida ba CA (conseil d’admnistration) bavuzweho kudatahariza umugozi umwe mu kazi. abo nabo batabicitseho ngo bazabiryozwa.

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

birababaje kub hakiri abanyarwanda bashaka kurya iyo batavunikiye,BNR ni fate icyemezo naho amafranga yabanyarwanda arahashirira,ngaho muri MUHANDA,HINDIRO,GATUMBA ejo haziyongeraho nindi mirenge niba hadafashwe ingamba,cyakora birababaje.

ciao yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka