Hatangijwe umushinga w’amashanyarazi akomoka ku zuba uzatwara miliyari 15
Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’ikigo cyitwa GigaWatt Global cyo mu Buholandi ngo iki kigo cyizafashe u Rwanda kubona amashanyarazi angana na Megawati 8.5 akomoka ku mirasire y’izuba.
Uyu mushinga uzakorerwa mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Rubona, ahari ikigo cyitwa Agahozo Shalom uzatwara akayabo ka miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aya masezerano ya leta y’u Rwanda na GigaWatt Global yabereye i Kigali tariki 22/07/2013, u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe amazi n’amashanyarazi, Emma Francoise Isumbingabo naho GigaWatt Global ihagarariwe n’umuyobozi wayo wungirije, Chaim Motzen.
Aya masezerano ateganya ko GigaWatt Global izubaka ahakusanyirizwa amashanyarazi ava mu zuba i Rubona muri Rwamagana, ikanakurikirana ibikorwa byose byo kuyavoma ava mu zuba akanongerwa mu mashanyarazi u Rwanda rusanzwe rukoresha.
Umukozi wa EWSA, ikigo gishinzwe amashanyarazi amazi n’isukuru mu Rwanda, yabwiye Kigali Today ko ayo mashanyarazi yaba ari menshi aramutse abonetse kuko ngo ubu mu Rwanda hose haboneka amashanyarazi abarirwa muri Megawati zisaga gato 100.

Aya mashanyarazi rero ngo yaba ari menshi kandi yafasha mu gucyemura ibibazo by’amashanyarazi bikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu. Aya mashanyarazi biteganyijwe ko ngo azaba yarageze ku Baturarwanda mu kwezi kwa Kamena umwaka utaha.
Amashanyarazi afatwa nka kimwe mu bikenerwa ndakuka byo guteza ibihugu byose imbere kuko afasha mu kunoza imitangire ya serivisi zose, ku guteza imbere ubuvuzi, uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi n’ishoramari n’izindi nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko yagennye akayabo ka miliyari ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu kongera ingufu z’amashanyarazi ashingiye ku zuba, ku ngomero z’amashanyarazi, ku mazi y’amashyuza ndetse na gazi metani ivugwa ko ari nyinshi mu kiyaga cya Kivu.
Aya mafaranga ngo azakoreshwa mu kubaka amashanyarazi angana na megawati 215 zizava muri nyiramugengeri, 310 zive mu mashyuza, 320 zive mu ngomero z’amazi atanga amashanyarazi naho ngo megawati 300 zitegerejwe kuva mu mwuka wa gazi iba mu kiyaga cya Kivu.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Yegonibyiz cyane kuko umuriro iyo arimwinshi amajyambere arihuta. Kandi imilimo nkiyi igeyihutishwa
kubera iha abantubeshi akazi nareta ikahazamukira.