AS Kigali imaze kugura abakinnyi bashya umunani

Ikipe ya AS Kigali iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro, imaze kugura abakinnyi bashya umunani mu rwego rwo kwiyubaka, initegura amarushanwa y’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup) izahagarariramo u Rwanda.

Mu kiganiro twagiranye n’umutoza wayo Kasa Mbungo André, yadutangarije ko asa n’uwamaze kugura abakinnyi yifuzaga, kandi ko yabaguze yitonze kuburyo ahamya ko bazamufasha kwitwara neza haba mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Abakinnyi bashya kugeza ubu bamaze kuba aba AS Kigali bidasubirwaho ndetse bakaba baramaze no gusinya amasezerano ni Serugaba Eric wari Kapiteni wa Kiyovu Sport, Bishira Latif, Habyarimana Eugene na Neza Anderson bakinaga mu Isonga FC.

Serugaba, umwe mu bakinnyi umunani AS Kigali yaguze.
Serugaba, umwe mu bakinnyi umunani AS Kigali yaguze.

Hari kandi Nzabanita David wakinaga muri Bugesera FC akaba yari na Kapiteni wayo, Murengezi Rodrigues wakinaga muri Musanze FC, Regis Ingabire wari Umunyezamu wa Mukura Victory Sport na Alain Mbarushimana wari Kapiteni wa Etoile de l’Est yo mu cyiciro cya kabiri.

AS Kigali yaguze abakinnyi benshi mu rwego rwo kongera imbaraga muri iyo kipe, ariko kandi inashaka kuziba icyuho cyasizwe n’abakinnyi yatakaje bakajya mu yandi makipe barimo uwari Kapiteni wayo Jimmy Mbaraga na Mwemere Ngirinshuti berekeje muri Police FC ndetse na Laudit Mavugo wagiye muri Kiyovu Sport.

Umutoza wa AS Kigali avuga ko abakinnyi umunani bashya ndetse n’abo bari basanganywe bazafasha iyo kipe kongera kwitwara neza muri shampiyona, bakabona umwanya mwiza ndetse bakazaba bari mu makipe ashaka igikombe cya shampiyona.

AS Kigali yatwaye igikombe cy'Amahoro.
AS Kigali yatwaye igikombe cy’Amahoro.

AS Kigali yarangije shampiyona y’uyu mwaka iri ku mwanya wa gatandatu, ariko nyuma yaje kwegukana igikombe cy’Amahoro itsinze AS Muhanga ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ese hazasohoka as kigali na rayon nibyo se

cryspin yanditse ku itariki ya: 28-07-2013  →  Musubize

ni as kigal jerome we kuko niyo yatwaye icyamahoro police yari kuzasohoka mugihe rayon yari kubitwara byombi kuko iyatwaye igikombe cya championat iyo itwaye nicyamahoro icyo gihe hasohoka iyambere niyakabiri ubu rero siko byagenze kuko hasohoka iyatwaye icyamahoro niyatwaye icya championat iyakabiri isohoka iyo byose bitwawe nikipe imwe

ngweso yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

hazajyayo as kigal kuko niyo yatwa igikombe cya mahoro indi izasohoka ni rayon nizo

ngweso yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

Ni As Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro.

gacamigende yanditse ku itariki ya: 24-07-2013  →  Musubize

mwadukijije impaka dufite ari as kigali na police
ni iyihe izajya muri confederations cup

jerome pires yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka