Nyamasheke: Umusore w’imyaka 26 afungiye gusambanya umukobwa w’imyaka 16

Nsengiyumva Gerard w’imyaka 26 y’amavuko afungiye kuri Station ya Polisi ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke nyuma yo gufatanwa umukobwa w’imyaka 16 yari yararanye amusambanya.

Nsengiyumva yatawe muri yombi ahagana saa munani z’ijoro rishyira ku wa 19/07/2013 aho yari ari mu mudugudu wa Kijibamba mu kagari ka Rwesero, mu murenge wa Kagano, ari na ho yari yararanye uyu mukobwa.

Uyu musore ukomoka mu mudugudu wa Murebe mu kagari ka Kamatamu mu murenge wa Jabana wo mu karere ka Gasabo yaje mu karere ka Nyamasheke mu rwego rwo gushaka akazi mu muhanda wa kaburimbo ukorwa muri aka karere. Nsengiyumva akaba yari acumbitse mu nzu (annexe) z’iwabo w’umukobwa yafatanywe asambanya.

Amakuru avuga ko uwo mukobwa yigaga mu mwaka wa kabiri w’icyiciro rusange mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. Cyakora amakuru aturuka mu kagari ka Rwesero avuga ko imyitwarire ye yakemangwaga, aho ngo yaba yikundiraga kuba ari kumwe n’abasore.

Mu ijoro rishyira ku wa 19/07/2013, ubwo abo mu rugo bose bari bamaze kuryama, ngo umukobwa yaje kubyuka iwabo mu rugo (yomboka) asanga uwo musore mu nzu yari acumbitsemo maze bariraranira.

Ngo byageze mu gicuku iwabo w’umukobwa babona ko adahari maze batangira kumushakisha. Ubwo bakinguzaga uwo musore ucumbitse mu nzu zabo akodesha bahise basangamo n’umukobwa bashakishaga ari ho yari yirariye.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, umwana w’umukobwa yoherejwe ku bitaro kugira ngo asuzumwe naho umusore ajyanwa gufungirwa kuri Station ya Polisi ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Rwesero Simparingabo John atanga ubutumwa ku baturage ko bakwiriye kwamagana abantu bose bafata abana b’abakobwa ku ngufu n’ababashuka bagamije kubasambanya kuko baba bangiza abantu bashoboraga kuzubaka igihugu kizima.

Simparingabo kandi yongera gusaba abana b’abakobwa kurangwa n’imyitwarire myiza ibereye Umunyarwandakazi birinda kwiyandarika no gukora iby’isoni nke ahubwo bakumva inama z’ababyeyi; bityo bikabarinda kuba ba nyirabayazana b’ibikorwa bibi byabakorerwa.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo   ( 4 )

Sinumva nyira mama wanjye ariwe wijyemuye none se nibasanga yarabaye umugore uwo mutipe niwe kandi uri bubiryozwe abagabo bararya imbwa zi kishyura disi hagomba kubaho itegeko rigomba kurenganura abagabo ahubwo ndumva madamazera ariwe wagafunzwe kuko niwe wa musanze munzu ye.

douce yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Ahoree kubwange nabwira ababyeyi buyu mudamu bagarure
uriya musore mazebarwubake kuko mbona uyumudame yisha
kira umugabo.Abakozi bareta bomunzego zohasi nazo nti
bazi icyobagobyegukora iyobimezekuriya.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Sinumva nyira mama wanjye ariwe wijyemuye none se nibasanga yarabaye umugore uwo mutipe niwe kandi uri bubiryozwe abagabo bararya imbwa zi kishyura disi hagomba kubaho itegeko rigomba kurenganura abagabo ahubwo ndumva madamazera ariwe wagafunzwe kuko niwe wa musanze munzu ye.

douce yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

ndabona ntacyo barikuramira nubundi uwo mukobwa ejo azaza yirarira kumuhanda!!! akogasore baragapfubirije rwose kandi ijoro ryari rigiye kukabera rehire!!!

muhire yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka