Rwamagana: Abakangurambaga b’ubworozi bahawe ibikoresho bazifashisha bafasha aborozi

Aborozi 146 bazafasha bagenzi babo kwita no kuvura amatungo mu gikorwa gisa n’icy’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Rwamagana bashyikirijwe inyoroshyangendo n’ibikoresho bakeneye ngo bazabashe gufasha aborozi muri ako karere korora amatungo atarangwaho indwara.

Mu mihango yabereye ku cyicaro cy’akarere ka Rwamagana uyu munsi kuwa 23/07/2013, abakangurambaga b’ubworozi 146 bo mu karere ka Rwamagana bashyikirijwe amagare n’ibikoresho by’ibanze bikoreshwa mu gusuzuma no kuvura uburwayi bw’ibanze bukunze gufata amatungo aboneka mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) Jean Jacques Mbonigaba Muhinda, yabwiye Kigali Today ko mu rwego rwo guteza imbere ubworozi mu Rwanda, ubu hagendewe ku mikorere myiza y’abajyanama b’ubuzima maze RAB ishyiraho n’abajyanama mu kuvura amatungo biswe abakangurambaga b’ubworozi.

Abakangurambaga b’ubworozi ni abaturage basanzwe ari aborozi bazafasha aborozi bagenzi babo mu gukurikirana ubuzima bw’amatungo mu kagari batuyemo, bakabaha ubufasha bw’ibanze igihe itungo ryarwaye kandi bakabagira inama igihe cyose umuvuzi w’amatungo wabyigiye azaba atarabageraho.

Abakangurambaga b'ubworozi bahawe inyoroshyangendo z'amagare.
Abakangurambaga b’ubworozi bahawe inyoroshyangendo z’amagare.

Mbonigaba ati “Uko abajyanama b’ubuzima bafashije Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza ni isomo rikomeye cyane natwe twashatse kwigana ngo no mu bworozi dutere imbere twoye kujya dupfusha amatungo menshi kandi ari ubutunzi bukomeye ku baturage.”

Uyu muyobozi wa RAB yavuze ko buri kagari kose ko mu Rwanda katoranijwemo aborozi b’intangarugero babiri babiri, bagahabwa amahugurwa arambuye ku buvuzi bw’amatungo bw’ibanze, ubu bakaba batangiye guhabwa ibikoresho birimo iby’ibanze mu gusuzuma no kuvura, imiti ndetse n’amagare azabafasha kugera ku borozi iyo batuye n’aho bororera bagatabara amatungo yabo mu buryo bwihuse.

Ibi bikoresho birimo ibikoreshwa mu gupima indwara z’amatungo, ibikoreshwa mu kwita ku isuku, guca inzara no koza amatungo, hakabamo kandi ibizakoreshwa mu gukona ibimasa n’amatungo magufi ngo bibyibuhe ndetse n’inshinge zo gutera imiti n’ibyo gupima uburemere amatungo afite.

Buri wese muri aba bakangurambaga b’ubworozi yahawe ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 300 kandi ngo bagiranye amasezerano na Leta yo gufata ibyo bikoresho neza, akabikoresha ku nyungu zo gufasha aborozi bagenzi babo kandi bagatanga serivisi nziza zigamijwe guteza imbere ubworozi.

Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba ashyikiriza umukangurambaga ibikoresho.
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba ashyikiriza umukangurambaga ibikoresho.

Aba bakangurambaga mu bworozi ngo bategerejweho kuzatuma amatungo menshi avurwa hakiri kare kandi agakurikiranwa neza, akazavamo kandi umusaruro mwinshi uzafasha aborozi gukomeza guteza imbere ubworozi bwabo neza.

Abakangurambaga bahawe ibi bikoresho babwiye Kigali Today ko bishimiye kubona ibikoresho bizabafasha kwita ku matungo yabo n’ay’abaturanyi kuko ngo bari basanzwe barahawe ubumenyi ariko batarabona ibikoresho bya ngombwa.

Bavuze ko biteguye gufasha bagenzi babo igihe amatungo yabo agize uburwayi, ariko basaba aborozi nabo kujya bagenzura amatungo buri gihe, bagakumira uburwayi butarakomera.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba wari muri uyu muhango yasabye aborozi kwita ku matungo yabo nk’abazirikana ko ariho bakura ifaranga n’imibereho, kandi bakitabira uburyo Leta ihora ibagezaho bwo gukora kijyambere, bityo bakajya babona umusaruro mwinshi bakaba aborozi b’abakire n’abaherwe, aho gutsimbarara ku mikorere ya cyera idateza abantu imbere ku buryo bwihuse.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka