Minisitiri Kabarebe arashima ubufatanye buranga ingabo zo mu karere

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, arashima ubufatanye buranga ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) kuko byohereza ingabo zabyo gusangira ibitekerezo na bagenzi babo b’Abanyarwanda.

Minisitiri Kabarebe yavuze ibi kuri uyu wa mbere tariki 22/07/2013, ubwo yafunguraga ku mugaragaro amasomo yo ku rwego rwo hejuru ya gisirikare abaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda (Rwanda defense force Senior Command and staff Course - intake two).

yagize ati: “ndashimira cyane ibihugu binyamuryango bya EAC kuba byaremeye kohereza abarimu ndetse n’abanyeshuri kugirango babashe gusangira ubunararibonye na bagenzi babo b’abanyarwanda mu gihe kingana n’umwaka umwe”.

Minisitiri Gen Kabarebe, Gen Nyamvumba n'uhagarariye igisirikare cy'Amerika mu Rwanda.
Minisitiri Gen Kabarebe, Gen Nyamvumba n’uhagarariye igisirikare cy’Amerika mu Rwanda.

Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko abasirikare bagiye guhabwa amasomo mu gihe cy’umwaka, bazarangiza bamwe bahabwa impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya kaminuza (diploma), abandi bahabwe iz’ikiciro cya gatatu (Masters’ degree) mu bijyanye n’umutekano (security studies).

Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yavuze ko ibi bizashingira ku rwego rw’amasomo umuntu yari asanzwe ariho, muri aba basirikare baturuka mu bihugu bitanu bitandukanye by’Afurika y’Uburasirazuba. Uyu mwaka iri shuri rizafatanya na kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Majoro Murego Oze, waturutse mu Burundi, avuga ko nk’abantu baturutse hanze y’u Rwanda basanga amasomo bagiye guhabwa ari ku rwego mpuzamahanga, bityo bazabashe kuyobora bagenzi babo.

Bamwe mu bagiye kumara umwaka bakurikirana amasomo ya gisirikare.
Bamwe mu bagiye kumara umwaka bakurikirana amasomo ya gisirikare.

Ati: “Aho nari ndi nize amasomo ya gisirikare, ndetse n’abandi duhuriye hano nabo bize byinshi. Ibi rero bizatuma buri wese abasha gusangiza bagenzi be ibyo yari asanganywe ari nako nawe avoma ku bandi”.

Iri somo ribaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda, ryitabirwa n’abasirikare bakuru (Senior Officers), rikaba ryitabiriwe n’abasirikare b’u Rwanda 38, abapolisi b’u Rwanda babiri, Abarundi babiri, Abagande babiri, Abanyakenya babiri ndetse n’Abanyatanzaniya babiri.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka