Rusizi: Ngo babayeho nabi kubera abagabo babo babatanye abana

Abagore babiri bo mu karere ka Rusizi bavuga ko bugarijwe n’ubukene kuko badafite uburyo bwo kurera abana basigiwe n’abagabo babo. Umwe witwa Martha yatubwiye ko atazi uwamuteye inda mu gihe mugenzi we avuga ko we uwayimuteye yamucitse.

Ubwo twabasangaga bokeje ibigori ku mbabura bakikiye impinja ahagana saa tatu z’ijoro, bavuze ko banafite n’imbogamizi zo kubura abo basigira abana ngo bajye gushakisha uko babatunga bigatuma babakorana mu gihe baba bari kotsa ibigori mu muhanda.

Aba bana b’aba bagore ngo hari impungenge ababyeyi babo bagira zo kuba bahura n’ibibazo bitandukanye nko kuba batwikwa n’imbabura zibakira iruhande , kugira imikurire mibi kubera ubuzima barimo n’ibindi, gusa ngo nta kukundi babigenza kuko nta bandi bafite babitaho.

Botsa ibigori ninjoro bakikiye abana babo.
Botsa ibigori ninjoro bakikiye abana babo.

Aba bagore badutangarije ko umurimo wo kotsa ibigori bawukora babuze uko bagira nabyo ngo babibona barushye kuko ngo nta mafaranga babona yo kuba babigura, gusa ngo babonye akandi kazi babasha gutunga abo bana babo neza.

Mu kubabaza impamvu babyara abo badashoboye kurera bavuga ko ngo babyara batabiteguye kuko ngo bibaho nk’impanuka, aba bagore bakorera mu murenge wa Kamembe arinaho batuye mu kagari ka Kamashangi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka