Muri Tanzania haravugwa inkubi y’umuyaga yateje impanuka mu Kiyaga cya Rukwa, mu Karere ka Sumbawanga mu Ntara ya Rukwa, abarobyi 550 bararohama, abagera kuri 540 muri bo baratabarwa, ariko 10 baburirwa irengero, ibikorwa byo kubashakisha bikaba bikomeje.
Ikigo Virunga Energies gicuruza amashanyarazi muri Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane mu mujyi wa Goma, cyatangaje ko kidashobora gutanga amashanyarazi mu mujyi wa Goma na Nyiragongo kubera imirwano yaciye insinga z’amashanyarazi mu bice bya Nyiragongo.
Abanyeshuri 30 bo mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, ishami rya Musanze, basoje amasomo bari bamaze umwaka bigira mu gihugu cy’u Bushimwa, ku bufatanye na Kaminuza ya Jinhua (Jinhua University of Vocational Technology) ibarizwa muri icyo gihugu.
Polisi y’u Rwanda yafatiye mu cyuho abagabo batandatu benga ibigage by’ibikorano byitwa ‘Umunini’, bizwiho guteza ingaruka ku buzima bw’ababinywa, ihita ibata muri yombi ndetse ibyo bigage bimenerwa mu ruhame.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), iratangaza ko ’Ndi Umunyarwanda’ izafasha abigira kuba abapadiri, kunoza iyogezabutumwa, kuko bazaba basobanukiwe icyo Umunyarwanda ari we kurusha kwibona mu moko, dore ko atakiriho.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hari ibintu by’ibanze bigiye gukorwa muri uyu mwaka wa 2025, kugira ngo serivisi z’ubuzima zirusheho gukora neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, atangaza ko imirimo mu Karere ka Rubavu ikomeje, agasaba abaturage bajya mu mujyi wa Goma gukoresha imipaka izwi, kwirinda ibihuha no kumva inama bahabwa z’abayobozi.
Umunyarwanda utuye mu Bwongereza, Axel Rudakubana w’imyaka 18 y’amavuko, yakatiwe n’Urukiko igihano cyo gufungwa imyaka 52, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abana b’abakobwa batatu bari mu ishuri ahitwa i Southport, muri Nyakanga umwaka ushize wa 2024, ndetse akagerageza no kwica abandi bantu 10.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame basoje uruzinduko bamazemo iminsi ibiri i Ankara muri Turukiya, uruzinduko ruzandikwa mu mateka, rushyize ubucuti n’ubutwererane bw’ibihugu byombi ku rundi rwego.
Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, basabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), gukaza ingamba mu kurwanya inda ziterwa abangavu.
Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Heike Uta Dettmann, ari kumwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré ndetse n’Intumwa ihagarariye igihugu cya Luxembourg, bagiriye uruzinduko mu Karere ka Gakenke rugamije kureba urwego aka Karere kagezeho, muri gahunda z’iterambere ibyo bihugu bahagarariye bifatanyamo na Leta (…)
Abaturage batuye mu mujyi wa Goma babwiye Kigali Today ko bafite ubwoba bw’ imirwano isatira uyu mujyi nyuma y’ uko abarwanyi ba M23 bivuzwe ko binjiye mu mujyi wa Sake uri ku birometero 27 uvuye mu mujyi wa Goma.
Kuba Leta zunze Ubumwe z’Amerika zasinye inyandiko yo kuva mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), bizagira ingaruka ku buzima rusange ku rwego rw’Isi, ku bijyanye no guhanahana amakuru mu byerekeye iterambere rya siyansi, ndetse n’ingaruka zo kugabanuka kw’igitinyiro Amerika ifite ku Isi, nk’uko (…)
I Los Angeles muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, hateye indi nkongi y’umuriro, ubuyobozi buvuga ko abantu barenga ibihumbi 31 bashobora gusabwa gukiza amagara yabo umwanya uwo ari wose.
Abaturage bahoze batuye mu birwa bya Burera, bakaza kuhimurwa hagamijwe kubakura mu bwigunge ndetse n’ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, bagatuzwa hakuno y’amazi mu Mudugudu wa Birwa, bahangayikishijwe no kuba kugeza ubu bagisubirayo gushakira amaramuko muri ibyo birwa; impungenge zikaba ari zose ko igihe kimwe izo ngendo (…)
Ikigega cy’Ingwate (BDF), kivuga ko hari Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 30Frw yahawe imirenge SACCO, kugira ngo abakiriya bayo hirya no hino mu Gihugu bafite imishinga mito n’iciriritse babone igishoro cyabateza imbere.
Ku wa 21 Mutarama 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko Frank Spittler atazongererwa amasezerano yo gutoza Amavubi nyuma y’umwaka w’imikino 14 yari amaze ayatoza, wabaye ibyiza n’ibibi.
Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abajyanama b’ubuzima, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko irimo kureba uburyo na bo baba abanyamuryango ba Muganga SACCO.
Gen. Herzi Halevi, Umugaba mukuru w’Ingabo za Israel, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye kubera ko atashoboye kuburizamo igitero cya Hamas cyo ku itariki 7 Ukwakira 2023, kigahitana abantu basaga 1200 muri icyo gihugu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yihanganishije mugenzi we wa Turukiya, Recep Tayyip Erdoğan n’abaturage b’icyo gihugu, nyuma y’inkongi yibasiye hoteli iri mu gace ka Kartalkaya mu Ntara ya Bolu, igahitana abasaga 70.
Umujyi wa Kigali wahawe inkunga yo kugerageza mu gihe cy’ibyumweru bibiri, uburyo bisi zitwara abagenzi zajya ziboneka muri gare no ku byapa bitarenze iminota 10, ariko ba nyiri izi modoka bakibaza niba iyi gahunda ya nkunganire izakomerezaho nyuma y’icyo gihe cy’igerageza.
Umudage Frank Spittler ntabwo azongererwa amasezerano yo gutoza Amavubi yari amaze umwaka atoza nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri.
Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, basabye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, kubagaragariza ingamba bashyizeho zo gukumira ikibazo cyo kwibasirwa kw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abantu benshi batekereza ubukire nko kuba umuntu yigwijeho imitungo, we n’umuryango we bakimeza neza, bakiga mu mashuri meza, ndetse bagatemberera aho bashaka, n’irindi raha ryose ritandukanye. Inzobere mu bukungu zivuga ko ibyo bidahagije.
Umushoramari w’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Sadate Munyakazi yavuze ko urugndo rwe rw’iterambere rwatangiye gufata umurongo mu myaka makumyabiri ishize, icyakora ubu ngo ntaragera ku rwego rugaragaza ikirango cy’ubukire, kuko ngo adafite na rimwe ku ijana rw’aho agana.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mutarama 2025 rwatangaje ko rwafunze Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel weguye ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, itorero rya Angilikani mu Rwanda.
Umuti wa ‘Cabotegravir’ (CAB-LA) ni umwe mu miti ifasha gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera Sida, ukaba uterwa binyuze mu rushinge, hakaba hagiye gushira ukwezi rutangiye gutangwa mu Rwanda.
Myugariro w’Amavubi Imanishimwe Emmanuel Mangwende ukinira ikipe ya AEL Limasol yo muri Cyprus, agiye kumara hafi amezi abiri adakina nyuma yo kubagwa imvune yo mu ivi (Miniscus).
Rose Burizihiza, uwarokotse Jenoside wabashije kubabarira abamwiciye abe bamusabye imbabazi, avuga ko kubasha kubabarira byamugoye kubera ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, umwicanyi wari waramubohoje yamugendanaga aho bica hose, ku buryo n’impfu mbi z’abe yagiye azimwereka.
Umuganga wo muri Taiwan, usanzwe akora ubuvuzi bujyana no kubaga (plastic surgeon) yavugishije abantu menshi, nyuma y’uko yikoreye igikorwa cyo kwibaga ubwe akifungira intanga-ngabo (vasectomy) yarangiza agasangiza amafoto na videwo ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko icyo gikorwa yikoreye, ari impano (gift) yahaye umugore we.
Mu mpera z’iki Cyumweru mu karere ka Gicumbi hakiniwe irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari, aho igikombe cyegukanywe na Police HC mu bagabo ndetse na Kiziguro SS mu bagore
Ku mugoraba wo ku wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2025, nibwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko indwara zigera kuri 14 ziyongereye ku zisanzwe zishingirwa n’ubwishingizi bwa Mituweli (Mutuel de Santé), bikazatangira gukurikizwa bitarenze Kamena 2025.
Sena yateguye igikorwa cyo gusura abaturage mu Turere twose n’Umujyi wa Kigali, hagamijwe kumenya ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze.
Ku wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025, ikipe ya APR FC yatangaje ko ku bwumvikane yatandukanye n’Umunya-Nigeria Godwin Odibo, yari yaguze mu mpeshyi ya 2024, mu gihe abakinnyi bayo babiri bashya bakomoka muri Uganda batangiye imyitozo.
Perezida Donald Trump, yarahiriye kuba Perezida wa 47 wa Leta zunze ubumwe za Amerika, kuri uyu wa mbere tariki 20 Mutarama 2025, nyuma y’uko atsinze Kamala Harris mu matora akaba asimbuye Perezida Joe Biden urangije manda ye. Kimwe mu bimuraje ishinga, ngo ni ukwirukana abimukira bari muri Amerika badafite ibyangombwa byo (…)
Mu Buyapani, bamwe mu bageze mu zabukuru, cyane cyane abakecuru bahitamo kwibera muri gereza ubuzima bwabo bwose, bashaka guhunga ibibazo bitandukanye baba bafite hanze, harimo ubwigunge bwo kuba bonyine, ubukene n’ibindi.
Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yarahiriye mu nzu y’inteko Ishinga Amategeko kubera ubukonje bukomeye i Washington DC.
Umwaka urashize umukinnyi ukiri muto Kategaya Elia, avuye mu ikipe ya Mukura VC yerekeje muri APR FC, aho uyu musore wazamukiye mu Ntare atisanze mu kibuga cya ‘Nyamukandagira mu kibuga kikarasa imitutu’, kuko amaze kuyikinira umukino umwe rukumbi mu mezi asaga 12.
Mu bidasanzwe byaranze irahira rya Donald Trump ubaye Perezida wa 47 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), ni uko arahiriye imbere mu cyumba cyo mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Capitol Rotunda, cyaherukaga gukoreshwa uyu muhango mu 1985.
Inteko Rusange ya Sena kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025, yemeje Dr. Kadozi Edward, nk’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) na Muhongerwa Agnes, nk’Umugenzuzi Mukuru Wungirije w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu (…)
Axel Rudakubana yemereye urukiko rwa Liverpool mu Bwongereza ko yishe abana batatu tariki 29 Nyakanga 2024, abateye icyuma.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, yagaragarije Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, bimwe mu byo Minisiteri ayoboye irimo gushyiramo ingufu kugira ngo ibibazo byugarije umuryango birimo n’amakimbirane bikemuke, harimo (…)
Kwakira shampiyona y’isi y’amagare, kwitabira igikombe cy’isi cya Handball, amakuru ku busabe bwo kwakira Formula One, ni bimwe mu byitezwe muri Siporo mu mwaka wa 2025
Muri Tanzania, ahitwa Kilosa mu Ntara ya Morogoro, umwana witwa Shamimu Nasibu yibwe n’abantu batazwi mu gihe yarimo akina na mugenzi we imbere y’inzu yabo, ku itariki 15 Mutarama 2025, nyuma aboneka nyuma y’iminsi, abonywe n’abantu bitambukiraga mu mirima y’ibisheke, bamusanga yambaye ubusa.
Ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania, Chama cha Mapinduzi (CCM), ryaraye ryemeje Perezida Samia Suluhu Hassan nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu, ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2025.
Imirwano irakomeje mu nkengero z’imisozi ikikije umujyi wa Sake muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu bilometero bitagera kuri 30 ngo ugere mu mujyi wa Goma.