Claude Muhayimana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yatangiye kuburana mu bujurire

Claude Muhayimana, Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, yongeye kwitaba Urukiko rwa Rubanda (Cour d’assises) i Paris kugira ngo aburane mu bujurire, nyuma y’uko yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 14 mu mwaka wa 2021.

Claude Muhayimana (Ifoto: Internet)
Claude Muhayimana (Ifoto: Internet)

Mu Ukuboza 2021, urukiko rwa Paris rwahamije Muhayimana icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Urukiko rwemeje ko yagize uruhare mu gutwara Interahamwe abajyana mu bice bya Karongi, Gitwa na Bisesero, mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ahabereye ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Nubwo atari mu bayoboye Jenoside, abacamanza bagaragaje ko uruhare rwe mu gutwara abicanyi ku ahantu hiciwe Abatutsi byagize ingaruka mbi mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.

Nyuma yo gukatirwa imyaka 14 y’igifungo, Muhayimana yahise ajuririra icyo cyemezo. Mu bujurire bwe, ari kumwe n’itsinda rishya ry’abamwunganira, avuga ko ari umwere ku byaha ashinjwa.

Abamwunganira bavuga ko atigeze agira uruhare muri Jenoside, ahubwo ko hari abo yafashije kurokoka muri bamwe mu bahigwaga.

Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris ruri kongera gusuzuma ibimenyetso n’imyanzuro yafashwe mu rukiko rwa mbere, mu rwego rwo gufata icyemezo cya nyuma kuri uru rubanza rureba ibyaha bikomeye byakozwe nawe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urubanza rwa Muhayimana ruri mu manza nke ziburanishwa mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikaba bigaragaza ko gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside bikomeje no ku rwego mpuzamahanga.

Ibitekerezo   ( 1 )

babakurikirane babiryoze murakoz

niyorukundo daniel yanditse ku itariki ya: 4-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka