Ibi byabaye ku nshuro ya gatatu nyuma y’aho banze gukora imyitozo yo ku wa Gatandatu tariki 31 Mutarama 2026 no ku Cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026, aho babwiye ubuyobozi ko igihe batari bahembwa nta myitozo bazakora.
Kigali Today yamenye ko no kuri uyu wa Mbere, nk’uko bisanzwe abatoza bo bageze ku kibuga cya Nzove basanzwe bakoreraho imyitozo, hakanagera abakinnyi babarirwa mu icumi ariko batigeze bakora imyitozo nk’uko babibwiye ubuyobozi ko igihe cyose batari bahembwa batazakora imyitozo.
Uretse abatoza n’abakinnyi bacye bageze ku kibuga cy’imyitozo, nta muyobozi wigeze ahagaragara.Abakinnyi bari basanzwe muri Rayon Sports baberewemo ibirane by’umushahara w’amezi abiri, ibi kandi binameze gutyo ku batoza.
Rayon Sports ntabwo yongeye gukora imyitozo mu gihe yitegura umukino w’umunsi wa 18 izakina na AS Kigali ku wa Kane, tariki 5 Gashyantare 2026, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Rayon sport igeze aho,umwanzi ashaka kumpamvu,zabiyise abasaza ba rayon,hamwe nabayobozibayo.gusa twe nkabafana bayo dukwiye gushigikira ,ikipe yacu kugirango isubirane icubahiro cayo.