Libya: Umucuruzi yakiriye telefoni za Nokia yatumije mu myaka 16 ishize

Umucuruzi wa telefoni zigendanwa wo muri Libya yatunguwe no kwakira umuzigo ugizwe na telefone za Nokia ntoya bakunze kwita ‘matushe’(push-button), zaje zizanywe n’ubwato, mu gihe hari hashize imyaka 16 azitumije.

Igihugu cya Libya kimaze imyaka isaga 15 gihuye n’imvururu n’intambara, ku buryo n’ibikorwaremezo by’ibanze byahungabanye ndetse bikaba bitagikora neza. }}}

Ibyabaye kuri uwo mucuruzi w’amatelefone ukorera mu Mujyi wa Tripoli, ni urugero rumwe rugaragaza ingaruka z’iyo ntambara n’umutekano watinze kugaruka muri Libya.

Uko byagenze, muri uku kwezi kwa Mutarama 2026, nibwo yakiriye telefoni za Nokia ntoya yari yaratumije mu 2010, mbere gato y’uko intambara itangira.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, uwo mucuruzi yagaragaye arimo apakurura izo telefone zishaje mu mufuka wa pulasitiki utukura, akibaza niba koko izo akwiye kuzifata nka telefoni, cyangwa se niba yazifata nk’aho ari ibikoresho byibutsa amateka.

Izo telefoni yari yaratumije zari muri iyo myaka ya za 2000 kuzamura, ariko ubu zifatwa nka telefoni zishaje cyane, ndetse zitagifite akamaro ugereranyije n’aho igihe kigeze.

Impamvu nyamukuru yatumye umuzigo w’uwo mucuruzi utinda bigeze aho, ni intambara yo mu 2011, yahagaritse imirimo myinshi harimo n’iy’ubwikorezi ndetse igahagarika n’imikorere ya za gasutamo muri icyo gihugu. Izo telephone, zari mu bubiko ahantu runaka, kugeza ubwo zabonetse muri uku kwezi,zihita zohererezwa nyirazo.

Gusa igitangaje, ni uko uwo mucuruzi wari wazitumije n’uwazimushyikirije, bombi batuye mu Mujyi wa Tripoli, batandukanyijwe n’ibirometero bicyeya byonyine, nyamara byafashe imyaka 16 ngo bashobore guhererekanya uwo muzigo.

Kuva ubutegetsi bwa Muammar Gaddafi bwahiritswe mu 2011, Libya yakomeje kuba igihugu gicitsemo ibice, aho Guverinoma yemewe na Loni iri i Tripoli (Government of National Accord), iyobowe na Minisitiri w’Intebe Abdulhamid Dbeibah, hakaba n’ikindi gice cyo mu Burasirazuba kiyobowe na Jenerali Khalifa Haftar.

Ibitekerezo   ( 1 )

uwomuntuyararenganyepe nunvaga yasubizwa amafarangayatanze

[email protected] yanditse ku itariki ya: 1-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka