Ninde wigiza nkana hagati ya Mukura VS na Intare FC kuri Ishimwe Abdoul?
Nyuma y’uko APR FC igurishije myugariro Niyigena Clement muri Al Hilal SC hatangiye kuvugwa ko umusimbura we yaba Ishimwe Abdoul wazamukiye mu Intare FC ukinira Mukura VS buri kipe iri kuvuga ko ari uwayo.
Ibi byatangiye kuvugwa ubwo kuri uyu wa Kane hari hamaze kujya hanze amakuru avuga ko myugariro wo hagati Niyigena Clement wari umaze imyaka ine akinira APR FC yamaze gusinyira Al Hilal SC yo muri Sudani, amasezerano y’imyaka itatu bityo ko agomba gusimburwa na Ishimwe Abdoul wakuriye mu irerero ry’Intare za APR FC kuva ku myaka icyenda y’amavuko.
Nubwo bimeze gutya ariko, kuri ubu Ishimwe Abdoul akinira Mukura VS inavuga ko ayifitiye amasezerano nk’umukinnyi wayo gusa yagurisha igihe yabona ibyo ibona bikwiriye. Mu gihe benshi batekereza ko iyi kipe yamugurisha ikabonamo amafaranga, Intare FC yahise iyandikira iyibwira ko itubahirije ibyo bari bumvikanye babatiza uyu musore, bityo ko basesa amasezerano bagiranye ndetse Kigali Today ikaba yanabyemerejwe mu makuru yahawe n’abantu ba hafi, ibwirwa ko Mukura VS itigeze yubahiriza igihe cyo kwishyura yari yahawe kuri uyu musore Intare FC zivuga ko azifitiye amasezerano y’imyaka ibiri izarangira mu 2027 ariyo yari kugurwa.
Ku rundi ruhande ariko, Kigali Today yanahawe amakuru n’umuntu wizewe wanayemereye ko koko batijwe Ishimwe Abdoul muri Mukura VS, gusa ko ubw umwaka umwe w’intizanyo warangiranaga n’umwaka w’imikino 2024-2025, iyi kipe yaguze Ishimwe Abdoul ndetse akanasinya imyaka itatu kuri ubu amaze gukinamo amezi atandatu yonyine, kandi ko iyi kipe byayitwaye miliyoni 15 Frw bityo ko ari umukinnyi wayo.
Ibyo kwishyurwa amafaranga ayo ariyo yose ariko Intare FC zivuga ko ntabyo zizi, nayo mafaranga batigeze bayabona kuko bitabaye mu gihe cyari cyumvikanyweoho kandi ko umuntu atabanza kukubwira ko musesa amasezerano kugira ngo wibukwe kwishyura ibyo wasabwaga bityo ko Ishimwe Abdoul ari umukinnyi wazo ufite amasezerano, gusa ko nibikenera kuburana nabyo amategeko azabisonura dore ko hari n’ibimenyetso by’ibyo impande zombi zumvikanye.
Uretse kuba Ishimwe Abdoul yajya mu ikipe ya APR FC uyu musore kandi muri Kemena 2026, biteganyijwe ko azajya gukora igeragezwa muri TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo kuko ubutumire bwamaze kuhagera dore yagombaga kuba yaragiye muri Mutarama 2026.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|