Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu masengesho yo gusengera Igihugu, aho yagaragaje ko abantu bakwiriye kwemera ukuri bakagenda baguteza imbere bakugira neza, aho gushaka guhindura ibintu uko bo babishaka.
Ati “Kandi twebwe nk’Igihugu uko kwabaye turakuzi. Andi masomo se waba ukeneye ni ayahe, usibye ibyo wabonye, ibyakubayeho n’ingarukza zabyo”.
Perezida Kagame yasabye urubyiruko ko aho rugenda mu mahanga ku Iso hose, haba ibyo rubona, ibyo rushima, badakwiye kubigenderaho ngo bibahindure ukundi batari.
Ati “Ndabasabye haba abavutse 1995 n’abavutse mbere yanyu, ntimuzagere aho mutekereza gushaka gusimbuka mukava ku cyo muri cyo mukaba ikindi mwabonye ahandi. Ntabwo biramba ariko n’iyo byaramba ni nko kubaho utariho”.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko akenshi ibyo bishingira ku myemerere y’amadini, ariko binashingira no ku muco w’ibyo umuntu yemera.
Ati “Ni ukubyirinda tugerageza gushaka ibyacu, igihe bitabaye byiza tukabihindura bikaba byiza”.
Perezida Kagame avuga ko mu mahanga hariyo amasomo meza abantu bahahayo bakamenya uko bagira ibyabo neza, bakamenya uko bakwiriye kubitandukanya kuko kutaba undi muntu ushobora no kumwigiraho.
Ati “Ni nk’uko n’abo bo hanze bashobora kugira icyo bakwigiraho ibintu ni magirirane, rero buri wese yakwigira ku wundi kandi umuntu agashakishamo ikizima cyamwubaka uko ari”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|