Rubaya mu kiriyo: Abarenga 200 baguye mu birombe
Abantu babarirwa muri 200, bapfuye mu ntangiriro z’iki cyumweru nyuma y’uko inkangu zitumye ibirombe byinshi by’amabuye y’agaciro ya coltan biriduka mu Burasirazuba bwa Congo, nk’uko abayobozi b’inyeshyamba babitangaje.
Ni impanuka yabaye ku wa Gatatu tariki 28 Mutarama 2026, mu birombe by’ahitwa Rubaya bigenzurwa n’inyeshyamba za M23, nk’uko Lumumba Kambere Muyisa, umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho n’inyeshyamba, yabibwiye ikinyamakuru The Associated Press. Avuga ko inkangu yatewe n’imvura nyinshi.
Muyisa yagize ati: “Kugeza ubu, hari abapfuye barenga 200, bamwe muri bo bakiri mu byondo kandi ntibaraboneka.”
Yongeyeho ko abandi benshi bakomeretse bajyanywe mu bigo nderabuzima bitatu byo mu Mujyi wa Rubaya, mu gihe kuri uyu wa Gatandatu hategerejwe imbangukiragutabara, kugira ngo zijyane abakomeretse i Goma, Umujyi uri ku ntera y’ibilometero hafi 50.
Muyisa yavuze ko Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho n’inyeshyamba yahagaritse by’agateganyo ubucukuzi bw’amabuye bukorwa n’abaturage ku giti cyabo kuri ibyo birombe, anategeka ko abaturage bari barubatse hafi y’ibirombe bimurwa. Rubaya ni agace ko mu Burasirazuba bwa Congo bivugwa ko gakungahaye ku mabuye y’agaciro.
Muri Gicurasi 2024, nibwo inyeshyamba za M23 zafashe umujyi wa Rubaya, zitangira no kugenzura ibirombe byawo. Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko kuva M23 yafata Rubaya, inyeshyamba zashyizeho imisoro ku bucuruzi bwa coltan, ubu ngo bikaba byinjiza nibura Amadolari 800.000 buri kwezi.
Intambara zitandukanye zimaze igihe zibasiye u Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zatamye abaturage babarirwa muri 7 zirindwi bahunga bava mu byabo, harimo ababarirwa mu 100.000 bahunze bata ingo zabo mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026, nk’uko byemezwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
BIRAKAZE PEPE