Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku Gicumbi cy’intwari

Perezida wa Repubulika na Madamu Jeannette Kagame n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bashyize indabo ku Gucumbi cy’Intwari.

Mu Rwanda, buri mwaka tariki 1 Gashyantare hizihizwa umunsi w’intwari, ziri mu byiciro bitatu, harimo icyiciro cy’Imanzi kibarizwamo Jenerali Major Fred Gisa Rwigema hamwe n’umusirikare utazwi, uhagarariye abandi bose bitanze mu rugamba rwo kuhora igihugu.

Harimo n’Icyiciro cy’Imena kibarizwamo Umwami Mutara III Rudahigwa, Rwagasana Michel,Uwilingiyimana Agatha, Niyitegeka Felicite ndetse n’abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye rya Nyange. Icyiciro cy’intwari z’ingenzi nta bantu baragishyirwamo kugeza ubu.

Uyu munsi w’intwari wizihijwe ku nshuro ya 32, ufite insanganyamatsiko igira iti, "Ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere”.

Undi washyize indabo ku kimenyetso cy’ubutwari ni Ambasaderi Prof. Charty Munyeruke, uharariye Zimbabwe mu Rwanda, akaba ari nawe ukuroye aba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Nyuma yo gushyiraho indabo, abari bitabiriye uwo muhango bose, bafashe umunota wo kuzikana intwari z’igihugu zose.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka