Yubile ya 25 yizihijwe na FAWE GIRL’S SCHOOL, yaranzwe no kumurika bumwe mu bumenyi abanyeshuri b’abakobwa bahavomera, guhemba abahagarariye abandi mu kuba indashyikirwa barimo abahize, abahigisha ndetse n’abaterankunga.
Irebere uko Abakobwa bo muri FAWE Girls School babyina nk'abagabo. pic.twitter.com/F55lKFtI08
— Kigali Today (@kigalitoday) January 30, 2026
Ni ibirori byaranzwe kandi n’imbyino zitandukanye zerekana umuco Nyarwanda ndetse n’Akarasisi k’abana biga muri FAWE GIRL’S SCHOOL, aho bari bafite ibyapa byerekana imyaka ishize ishuri ritangiye ndetse bakata umutsima ushushanya imyaka 25 ya Yubile bizihizaga.
Iri shuri ryafunguye mu 1999, kuri ubu rifite abanyeshuri 828, abarimu 40. Rizwiho gutsindisha neza aho bigaragazwa no kuba abenshi mu bana baharangiza kwiga babona imirimo itandukanye haba ku rwego rw’Igihugu.
Aha twavuga nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Irere Claudette, harimo aba Dogiteri n’abandi.
FAWE (Forum for African Women Educationalists) ni umuryango utegamiye kuri Leta watangiye mu 1992 bigizwemo uruhare n’abagore batanu bari ba Minisitiri b’uburezi, ukaba ugamije guharanira ko abagore n’abakobwa bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara biga bakagera ku ndoto zabo.
Uyu muryango ufite amashami 34 mu bihugu 33. Ishami ry’u Rwanda ryatangiye mu 1999 binyuze mu baterankunga batandukanye, ritangiza Ishuri rya FAWE Girls School ku Gisozi, nyuma yaho muri 2010 nibwo ryatangije irindi i Gahini mu Karere ka Kayonza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|