Icyo gihe nari nzi ko nzaba umuganga - Min. Irere Claudette, Imfura ya FAWE Girls School
Mu myaka 25 ishize, umwangavu witwa Irere Claudette, yarangirije amashuri abanza mu mujyi wa Kigali.
Muri iyo minsi, abafundi n’abayedi bari barimo gushyashyana, itafari ku rindi, basiganwa n’isaha kugira ngo bubake ishuri azakomerezamo ayisumbuye.
Ku myaka ye, Irere ntiyari abizi. Yakoze ibizamini bya Leta maze abitsinda neza, nuko Minisiteri y’Uburezi imwohereza mu ishuri ryisumbuye rya FAWE Girls School riri mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Kuko ryari ishuri rishya, nta wari kumenya umusaruro rizatanga, nyamara hari andi mashuri meza kandi azwi.
Igihe cyo gutangira, andi mashuri yafunguye imiryango ariko FAWE Girls School ntiyahise itangira.
Ibitanda, intebe, n’ibindi bikoresho by’ingenzi byari bitaraboneka. Ni yo mpamvu Irere yatekereje ko yari kwisubirira mu ishuri yizeho abanza, dore ko rifite n’ayisumbuye, kandi yari afite amanota meza.
Icyakora, mu bunararibonye bwe, umubyeyi we yaramubwiye ati "Mwana wanjye ihangane utegereze." Yari afite icyizere ko iri shuri rizamurerera neza. Icyakora ntiyari azi ko FAWE GIRLS shool igiye guha umusingi umuyobozi mu burezi bw’u Rwanda mu gihe cya none.
Nyuma y’ibyumweru bitatu, FAWE GIRLS school yaratangiye. Ni bwo ishuri ryabonye imfura ijana na mirongo itanu z’abakobwa.
Irere yakomeje amashuri araminuza, ndetse agirirwa icyizere n’Umukuru w’Igihugu, amuha inshingano zitandukanye kugira ngo atange umusanzu wo kubaka u Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere afite byinshi yibuka kuri FAWE GIRLS SCHOOL.
Agira ati "Natangiriye ishuri kuri Ecole Primaire Kacyiru, ariko nza gusoreza kuri EPAK Kimihurura. Iri shuri ryatangaga ikizamini cyo kwinjira mu mashuri yabo yisumbuye IFAK, nuko nanjye nshoje amashuri abanza, icyo kizamini ndagikora ndagitsinda. Icyo gihe ishuri ryitwa FAWE ryari rimaze kuza, abantu baratubwira ngo ni ryiza. Sinzi icyatumye twihangana tugategereza ko ritangira."
Avuga ko hari ibikoresho byari bitarahagera, ritariyubaka neza. Ngo kugira ngo ritangire, byaratinze, aho agira ati "Burya koko icyo uzaba gitangira kare. Twaravuze tuti reka twihangane, maze ishuri ritangira nyuma y’ibyumweru nka bitatu."
Ubwo hari mu mwaka w’amashuri 1998-1999, maze asoza amashuri yisumbuye mu wa 2005.
Icyo yibuka gikomeye kuri FAWE, nuko hari urukundo rukomeye mu bana biganye bose, ndetse n’amahirwe menshi yahabaga, cyane cyane abashyitsi bahire bazaga kubasura babazaniye ubutumwa, cyangwa babigisha imyitwarire ikwiriye umwana w’umukobwa.
Agira ati "ndibuka umugore wa George Bush adusura,ariko si we wenyine twagize abashyitsi benshi cyane. N’amashuri uyu munsi akeneye abashyitsi, kandi si ngombwa abakomeye, ahubwo bakeneye ababigisha, bakababwira ibibera hanze, uko bitwara n’ibindi."
Mu gihe cye, FAWE yari ifite ishami ryigisha mu Gifaransa n’iryigisha mu Cyongereza, maze rero abanyeshuri biga Icyongereza, bakigira kuri bagenzi babo Igifaransa, ab’Igifaransa na bo gutyo bakigira Icyongereza kuri bagenzi babo.
Ku bijyanye n’uburezi bw’Umwana w’umukobwa, Irere avuga ko muri FAWE Girls School ari ho yigiye ko umukobwa "nta kintu na kimwe atashobora.
Agira ati "twatangiye ari promotiom imwe, ariko tugeze mu wa gatatu, bashyiramo ama section ya siayansi - Maths Phyisic na Biochimie. "
Icyo gihe, Irere yagiye muri Biochimie, ariga, maze hamwe na bagenzi be ishuri ribaha siyansi ihagije, ribongeraho n’uburere butuma batinyuka kuvugira mu ruhame, bashabutse, cyane cyane biciye muri "Club Tuseme."
Aha ni ho yigiye kuvuga, kandi avuga ko n’uyu munsi uko gutinyuka, no kwigirira icyizere bimufasha mu kazi ke, ndetse no mu buzima busanzwe.
Ishuri ryababereye umuryango
Muri FAWE, izi mfura z’ishuri zakoraga zitikoresheje kugira ngo zihe ishuri umusingi ukomeye. Icyi cyiciro cya mbere cyamaranye imyaka itandatu cyagabye amashami, bamwe bajya muri Kaminuza y’u Rwanda, abandi muri ESAE Busogo, ndetse hari n’abagiye kwiga hanze. Irere we yagiye kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Agira ati "abantu bose twiganye turacyari kumwe. Turahura, tukaganira, kandi iyo duhuye usanga dufite inkuru nyinshi tuganira cyane. Uko kubana kwacu twamaranyemo imyaka itandatu, kwatumye dukomezanya."
Ibituma Irere atibagirwa ni byinshi, kandi harimo n’ibyo umuntu yakwibwira ko byoroshye, ariko bituma agumana na bagenzi be nk’inshuti za hafi.
Nk’igihe habaga habaye gusurwa ku ishuri "Visit" buri kwezi, abanyeshuri bishimiraga gusangira ibyo imiryango yabo yazanye. Uwo munsi, igikoni cy’ishuri, refectoire, yaburaga abakiriya.
Uyu munsi, abiganye na Irere, ubasanga mu mabanki, mu bigo by’ubuvuzi, uburezi n’ahandi, ariko ngo harimo n’abikorera ku giti cyabo.
Aba bose, iyo bahuriye mu buzima busanzwe, bumva bafite ubwuzu bwo gufatanya no kunganirana.
Ku babyeyi bohereza abana mu mashuri yisumbuye, Min. Irere yibutsa ko nta muntu n’umwe ushobora kubarerera batabigizemo uruhare.
Kandi agira ati "Ababyeyi bafate iya mbere. Gufasha abana guhitamo amashuri nabyo ni ikintu cy’ingenzi. Na nyuma y’Icyiciro rusange, nabwo umubyeyi wanjye yarakomeje arambwira ati komereza hano kuko Siyansi urazishoboye, kandi iri shuri ni ryiza."
Min. Irere agira inama ababyeyi agira ati "Gufasha abana guhitamo, nta wundi wabigukorera mubyeyi (You cannot outsource)."
Yashatse kuba umuganga, nyuma amenya ko bitari ibye
Irere yongera kwibutsa abanyeshuri yuko baramutse bahisemo ikintu bakabona ntibijyana bashobora guhindura.
Aha ni ho agira ati "nkanjye mpitamo Biochimie, nari nzi ko nzaba muganga, ariko ngeze igihe cyo kujya muri Kaminuza, sinahabwa ishuri ry’Ubuvuzi. Banshyize muri Computer Science, ariko nabwo numva ko ngomba kujya ahantu nabona ibyo abaganga bakora."
Aha ngaha, Irere yasabye imenyerezamwuga - Stage ku bitaro bya Kaminuza bya Huye, CHUB, ayimaramo igihe kirenze igisanzwe.
"Nashakaga kuba hafi y’abaganga, nibaza niba nta kuntu nazakora kwa muganga uko biri kose. Navaga kwiga nkajya ku bitaro, cyangwa nkagenda mvuye i Mamba ku ishuri, mara nk’umwaka cyangwa ibiri mbigira gutyo."
Aha ariko, Min. Irere yaje gusanga ko ubuganga atari ubwe, kubera ukwihangana gukomeye kugomba kuranga umuganga imbere y’abababaye.
Bana mwige cyane
Min. Irere abwira barumuna be, ati "mwige cyane, mukoreshe amahirwe ishuri ribaha, abashyitsi babasura mubatege amatwi."
Ikindi yibutsa urubyiruko, nuko bagomba kumenya iki: Abantu mwicaranye ku ntebe y’ishuri, ni bo bazaba inshuti zawe z’ubuzima. Mu mahanga cyangwa mu gihugu, aba bantu aho ubasanze hose, ni cyo gishoro cya mbere Imana iguhaye. Bakomereho."
Abifuriza gukora siporo hakiri kare, ntibayisuzugure kuko nyuma y’ubwenge, amasomo, hakenerwa n’ubuzima bwiza, kugira ngo ibyo bize bazabigeze kure.
Ahasigaye rero mu gihe bizihiza Yubile y’Umuringa, abantu bicaye bagatekereza gutangiza FAWE Girls School, Min. Irere ababwira mu ijambo rimwe ati "Mwarakoze cyane, nimwe mwatugize abo turi bo, mu buzima bw’umurimo, ariko n’ubwa buri munsi."
Uyu munsi, FAWE Girls School ifite abanyeshuli b’abakobwa basaga magana inani biga siyanse, bagera hanze bagatera ikirenge mu cya bakuru babo, Irere Claudette na bagenzi be.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|