Abacanshuro 288 bari bahungiye mu kigo cya MONUSCO mu mujyi wa Goma nyuma yo gutsindwa na M23 bashimiye u Rwanda kubakira neza rukabaha inzira yo gusubira iwabo.
Muri Kenya, Guverinoma yahagaritse ifunguro ry’ubuntu ryagenerwaga abasirikare ba Kenya, KDF, ku manywa, hashyirwaho gahunda yo kujya umuntu yiyishyurira uko agiye gufata iryo funguro, iyo gahunda ikaba yiswe ‘PAYE’(Pay-As-You-Eat).
Abacanshuro ba Wagner’s 288 barwanaga ku ruhande rw’ingabo za Leta ya Kinshasa FARDC muri Kivu y’ Amajyaruguru banyujijwe mu Rwanda basubizwa mu bihugu byabo.
Impunzi z abanyecongo bari bahungiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu kubera imirwano yarimo kubera mu mujyi wa Goma batangiye gusubira mu ngo zabo mu mujyi wa Goma.
Zimwe mu ngamba zafashwe zizajya zituma hatabaho gusubira mu bigo ngororamuco ku bantu bavuyeyo, ni uko bazajya bava Iwawa cyangwa ahandi bagororewe bakigishwa imyuga, bahita bahabwa imiririmo.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukaralinda yavuze ko Leta y’u Rwanda iri gufasha mu bikorwa bijyanye no gushyingura abantu 9 bishwe n’amasasu yaturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ndetse no mu kuvuza abakomeretse.
Kuri uyu wa Kabiri,Ikipe ya Police FC yatsinze Rayon Sports y’abakinnyii icumi kuri penaliti 3-1 mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Intwari 2025 isanga APR FC ku mukino wa nyuma bagiye guhuriraho umwaka wa kabiri wikurikiranya.
Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Eric Reagan Ngabo. usanzwe utuye mu gihugu cya Finland mu Majyaruguru y’u Burayi, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya yise My Lord izaba iri kuri Album nshya yitegura gushyira ku isoko, ikazibanda cyane ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu gihe habura iminsi micye ngo twizihize umunsi w’Intwari z’Iguhugu, nk’uko kandi buri mwaka bikorwa mu mikino itandukanye hakinwa irushanwa ry’Intwari ‘Heroes Tournament’, dore uko imikino iteye mu mpera ziki cyumweru.
Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) kivuga ko kwirinda malariya ari ibya buri wese, kuko n’abitwa abasirimu itabasiga.
Muri Koreya y’Epfo, raporo y’iperereza ku cyateje impanuka y’indege ya Kompanyi ya Jeju, yasohotse igaragaza ko iyo mpanuka yatewe n’imbata y’i gasozi (Baikal teal), kuko ibyaje muri moteri y’iyo ndege hagaragayemo amababa y’iyo mbata, ndetse n’utunyangingo duto duto twayo (DNA), dukwirakwiye hose muri moteri.
Imipaka ihuza Goma na Gisenyi yongeye gufungurwa abantu bari baheze i Goma bataha mu Rwanda, nyuma y’uko uyu mujyi ufashwe na M23.
Nyuma y’ingirwa-mpinduramatwara yo mu 1959 yakurikiwe n’itanga ry’Umwami Mutara III Rudahigwa, igice kimwe cy’Abanyarwanda biyitaga rubanda nyamwinshi (Abahutu) badukiriye bagenzi babo b’Abatutsi (igice umwami yabarizwagamo), barabamenesha, baricwa, benshi bahunga igihugu, bigizwemo uruhare n’abakoloni b’Ababiligi.
Impunzi z’Abanyekongo zongeye kwinjira mu Rwanda, batinya imirwano ikomeje kubera mu mujyi wa Goma.
Imirwano irakomeje hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demikarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba M23 mu mujyi wa Goma.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 80 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abayahudi, yashimangiye ko kwibuka ari inshingano rusange zihuriweho n’ibihugu, Guverinoma, imiryango mpuzamahanga, (…)
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga atangaza ko ingabo za FARDC zarashe ibisasu mu Rwanda bigahitana abantu batanu, abandi 35 bagakomereka.
U Rwanda rugiye kongerera abajyanama b’ubuzima ubushobozi bwo gufasha inzego zibishinzwe guhangana n’indwara zidakira zirimo na Kanseri.
Abitabira siporo rusange mu Karere ka Muhanga baravuga ko, bamaze kureka imiti bahoraga bafata kubera indwara zidakira, nyuma yo gusabwa gusa gukora imyitozo ngororamubiri itandukanye.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yagaragaje uburyo akomeje gushengurwa n’amashusho y’urukozasoni ya bamwe mu rubyiruko, akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe ababyeyi badohotse mu kurera, akavuga ko bibabaza na Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.
Mu mpera z’icyumweru gishize, i Kigali intero yari volleyball nyuma yo kuzuza Petit Stade ku buryo budasanzwe, dore ko bamwe mu bantu bari bitabiriye uyu mukino, byabaye ngombwa ko banahagarara.
Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2023-2024, igaragaza ko mu magororero ari mu gihugu hari ikibazo cy’ubucucike, igasaba ko kimwe n’ibindi bigishamikiyeho byakemuka burundu.
Perezida wa Kenya akaba ari na we uyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC) muri 2025, Dr William Samoei Ruto, yatangaje ko Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango urimo u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(DRC), bagiye guhura bafate umwanzuro ku kibazo cy’intambara kugeza ubu yamaze gushyira Umujyi wa (…)
Ku Cyumweru tariki 26 Mutarama 2025, ikipe ya Rayon Sports yungutse Fan Club nshya yitwa ‘Rayon Sports Special Fan Club’ yafunguwe mu Karere ka Kicukiro.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yasobanuye byinshi byerekeranye n’intambara irimo kubera mu Burasirazuba bwa Congo, aho umutekano w’u Rwanda ngo urinzwe neza, kandi ko rutazicara ngo rureberere n’ubwo rushinjwa gukorana na M23.
Abakozi ba MONUSCO n’imiryango yabo babaga mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangiye guhungishirizwa mu Rwanda.
Kuri iki Cyumweru hakiniwe igikombe cy’irushanwa ry’Intwari mu mukino wa Wheelchair Basketball mu bagabo n’abagore,Kicukiro yiharira ibikombe.
Kuri iki cyumweru, u Rwanda rwitabiriye inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro ku isi idasanzwe ku mutekano mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho rwasobanuye imvo n’imvano y’ibibazo iki gihugu kikururiye, bikaba bigenda bifata indi ntera.
Diyoseze Gatolika ya Warri- Delta, yahagaritse ku kazi Padiri Daniel Okanatotor Oghenerukevwe, imukura no ku nshingano zose za gipadiri, nyuma yo kumenya inkuru y’ubukwe bwe, aho yasezaranye n’umugore witwa Dora Chichah, muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Abantu amagana barimo barinjira mu Rwanda bakoresheje umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi, mu gihe umupaka muto umaze gufungwa ku ruhande rwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Hashize imyaka itatu u Burusiya butangije intambara muri Ukraine kuko intambara yatangiye ku itariki 24 Gashyantare 2022.
Kuri uyu wa 25 Mutarama, mu karere ka Huye, intara y’amajyepfo hasojwe imikino ngarukamwaka y’abakozi aho amakipe ya MINECOFIN yigaragaje naho RBC yongera kwegukana igikombe.
Umuryango w’Abibumbye (UN), watangiye gukura abakozi bawo badakenewe cyane mu mujyi wa Goma, mu kwirinda ko bahura n’ikibazo cy’umutekano muke kubera imirwano isatiriye uyu mujyi.
Imodoka ebyiri zarimo gukorerwa mu igaraje ‘Swift Motors Garage’ ry’uwitwa Rutaremara Félicien zirahiye zirakongoka.
Abanyeshuri babiri b’abakobwa b’imyaka 20 na 19 y’amavuko baravugwaho kugerageza kuroga bagenzi babo bakoresheje umuti wica imbeba.
Hirya no hino mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba hakozwe umuganda usoza ukwezi kwa Mutarama 2025, wibanze ku kubakira abatishoboye, guhanga imihanda n’ibikorwa byo kurwanya isuri.
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yasabye Arabia Saoudite n’ibindi bihugu byibumbiye muri OPEP ( ugizwe n’ibihugu bicukura bikanacuruza Peterori ku Isi) kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, kubera ko kuba biri hejuru ari byo bifasha u Burusiya gukomeza intambara burimo muri Ukraine.
Goma iramutse ari umuntu yavuga iti: “mbaye uwande?” kuva iki cyumweru cyatangira uyu mujyi uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo urasumbirijwe.
Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, rwatangaje ko ibigenerwa Abanyamuryango barwo bizatangira kongerwa guhera muri uku kwezi kwa Mutarama 2025, aho amafaranga ya pansiyo n’ay’ibyago bikomoka ku kazi azongerwa.
Ibyiciro by’urubyiruko, inzego za Leta n’ababyeyi, baragaragaza ko abana bitwara nabi, babikomora ku kuba bataragiriwe inama bakiri bato mu burere, kandi ko imyitwarire mibi y’umwana ayikura mu bice byinshi, haba mu muryango, ku ishuri aho akorera n’aho atemberera no mu iterambere ry’ikoranabuhanga.
Muri Tanzania haravugwa inkubi y’umuyaga yateje impanuka mu Kiyaga cya Rukwa, mu Karere ka Sumbawanga mu Ntara ya Rukwa, abarobyi 550 bararohama, abagera kuri 540 muri bo baratabarwa, ariko 10 baburirwa irengero, ibikorwa byo kubashakisha bikaba bikomeje.
Ikigo Virunga Energies gicuruza amashanyarazi muri Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane mu mujyi wa Goma, cyatangaje ko kidashobora gutanga amashanyarazi mu mujyi wa Goma na Nyiragongo kubera imirwano yaciye insinga z’amashanyarazi mu bice bya Nyiragongo.
Abanyeshuri 30 bo mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, ishami rya Musanze, basoje amasomo bari bamaze umwaka bigira mu gihugu cy’u Bushimwa, ku bufatanye na Kaminuza ya Jinhua (Jinhua University of Vocational Technology) ibarizwa muri icyo gihugu.
Polisi y’u Rwanda yafatiye mu cyuho abagabo batandatu benga ibigage by’ibikorano byitwa ‘Umunini’, bizwiho guteza ingaruka ku buzima bw’ababinywa, ihita ibata muri yombi ndetse ibyo bigage bimenerwa mu ruhame.