Ni amarushanwa yari amaze iminsi akinwa mu mupira w’amaguru, aho Ikipe y’Umurenge wa Shyogwe mu bakobwa n’iy’Umurenge wa Nyamabuye ari zo zageze ku mukino wa nyuma, naho amakipe y’Imirenge ya Cyeza na Nyabinoni mu bahungu aba ari yo agera ku mukino wa nyuma.
Mu mikino yo guhatanira igikombe, Shyogwe yatsinze Nyamabuye igitego 1-0, ari nako byaje kugenda ku bahungu aho Cyeza yatsinze Nyabinoni igitego 1-0, amakipe yatsinze akaba ari yo azahagararira Akarere ka Muhanga mu marushanwa agiye gukomereza mu Ntara y’Amajyepfo, aho amakipe azatwara ibikombe kuri buri Karere nayo azahatana hashakwa azahagararira Intara mu marushanwa azaba ageze ku rwego rw’Igihugu.
Aya marushanwa yashyizwemo imbaraga kugira ngo koko habeho guhatana nta buriganya, kuko insanganyamatsiko izirikanwa igaragaramo gukora cyane no kugira umuco wo kurushanwa nka bumwe mu buryo butuma abantu bagira intego kandi bagaharanira gutsinda.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ageza ubutumwa ku baje gushyigikira amakipe yabo, yabashimiye uko bitabiriye amarushanwa Umurenge Kagame Cup 2026, abifuriza umunsi mwiza w’Intwali, kandi anabibutsa ko umuntu aba intwali akiriho, kandi kuba Intwali ugomba kubiharanira.
Avuga ko amarushanwa Umurenge Kagame Cup hari aho ahurira n’ubutwari kuko abarushanwa babikora bagamije kugera ku ntsinzi, kandi gutsinda bisaba Ubutwali, kugira ishyaka, kwihangana no kugira intego, bityo ko biba byiza iyo ibyo uharanira biba bigamije inyungu rusange nk’uko bimeze ku Ntwali zitangiye Igihugu, zikakimenera amaraso, ariko ubu Ubutwali bukaba buharanirwa umuntu akiriho.
Agira ati, "Ibikorwa by’ubutwali bikwiye kuba bizana inyungu rusange, abato n’abakuru hari icyo bakora bikagirira umumaro n’abandi, bikagira umusaruro no ku bandi, mu muco wacu, Indangagaciro zacu, nibyo bikwiriye kuturera kandi tukabiganisha mu gukunda Igihugu no ugukunda abenegihugu".
Yabibukije insanganyamatsiko ko Ubutwali n’ubumwe bw’Abanyarwanda ari yo nkingi y’iterambere, imbaraga b’Abanyarwanda zikaba ari zo zizamura Igihugu.
Abaturage b’Umurenge wa Cyeza batwaye igikombe mu bahungu, bashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wazanye Amarushanwa Umurenge Kagame Cup, kuko atuma basabana, bahabwa ubutumwa bushimangira imiyoborere myiza, kandi bakaganira n’abayobozi babo.
Bagaragaje ko bazitwara neza mu marushanwa ku urwego rw’Intara, bakazahatwara igikombe kizatuma banayiserukira ku rwego rw’Igihugu, kuko umuco wo kurushanwa bawiyemeje.
Umwe muri bo agira ati, "Turashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame waduhaye ibyishimo, kurushanwa si uguhangana ni ugukuza umuco w’ishyaka no guhatanira kujya imbere no kugera mu byiza, n’abatabonye igikombe hari ibyo bagezeho kandi banagiye kuvugurura bagereranyije na bagenzi babo, twese dushaka gutsinda bitwubakamo guhatanira iterambere".
Amarushanwa Umurenge Kagame Cup 2026 mu Karere ka Muhanga, asojwe nta bibazo by’imyitwarire mubi bigaragaye, kuko nta kipe yahaniwe uburiganya, yose yarahatanye agera mu ntera runaka, kubera ko hashyizwemo ikoranabuhanga rituma umukinnyi runaka atakwimuka ngo age gukinira ahandi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|