Police FC itsinze APR FC yegukana Igikombe cy’Intwari (Amafoto)

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari itsindiye APR FC ku mukino wa nyuma penaliti 7-6 nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 90 isanzwe.

Police FC yegukanye Igikombe cy'Intwari 2026 itsinze APR FC ku mukino wa nyuma
Police FC yegukanye Igikombe cy’Intwari 2026 itsinze APR FC ku mukino wa nyuma

Ni umukino wa nyuma wari uryoheye ijisho wabereye kuri Stade Amahoro, aho buri kipe yerekanye umupira mwiza. Uretse gukina neza, mu gice cya mbere amakipe yombi yagerageje gutera mu izamu ariko abanyezamu ku mpande zombi bitwara. Umunyezamu wa Police FC Rukundo Onesime yakuyemo amashoti abiri yatewe na rutahizamu William Togui mu gihe Ishimwe Pierre wa APR FC yakuyemo umupira watewe na Byiringiro Lague, igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyiza cyatsinzwe na William Togui witambitse mu kirere agatera mu izamu umupira wari uhinduwe na Hakim Kiwanuka anyuze ku ruhande rw’iburyo. Ku munota wa 62 w’umukino Police FC yishyuye igitego, ku mupira nawo wahinduriwe iburyo na Richard Kilongozi ugendera hasi maze umunyezamu Ishimwe Pierre utavuganye na myugariro we Nshimiyimana Yunusu, awufashe uyu musore awumukura mu biganza, uhita ushyirwa mu izamu na Gakwaya Leonard.

Amakipe yose yakomeje kugaragaza umupira mwiza asatirana, kugeza iminota 90 irangiye bongeraho itatu nayo yarangiye amakipe akinganya 1-1. Hahise hitabazwa penaliti aho zatewe buri kipe itera icyenda Police FC yinjijemo zirindwi, APR FC ikinjizamo esheshatu. Abakinnyi nka Ronald Ssekiganda, William Togui na Dauda Yussif bazihushije ku ruhande rwa APR FC mu gihe Nsabimana Eric Zidane na Ekeson Okorie nabo bazihushije kuri Police FC bigatuma iyi kipe itwaye igikombe itsinze penaliti 7-6.

David Chimezi niwe wateye penaliti ya nyuma yahesheje Police FC igikombe
David Chimezi niwe wateye penaliti ya nyuma yahesheje Police FC igikombe

Mu bagore, Rayon Sports WFC yatwaye igikombe itsinze Indahangarwa WFC ibitego 2-0.Indahangarwa WFC yabaye iya kabiri yahawe sheki ya miliyoni 3 Frw, Rayon Sports yatwaye Igikombe cy’Intwari cya 2026 mu bagore, ihabwa ya miliyoni 6 Frw mu gihe mu bagabo APR FC yabaye iya kabiri, yahawe ya miliyoni 3 Frw naho Police FC yegukanye Igikombe igahabwa miliyoni 6 Frw.

Rayon Sports yegukanye igikombe mu bagore
Rayon Sports yegukanye igikombe mu bagore
Abasifuzi bayoboye umukino, bambikwa imidali
Abasifuzi bayoboye umukino, bambikwa imidali
Byiringiro Lague yishimira igikombe hammer n'umugore we
Byiringiro Lague yishimira igikombe hammer n’umugore we

National Football League

Ibitekerezo   ( 3 )

Mu kinyarwanda baravuga ngo " Na nyina w’undi abyara umukobwa"; Police FC murakoze guca agasuzuguro n’akishongoro.

F yanditse ku itariki ya: 2-02-2026  →  Musubize

Rayon Sports abahungu bikomeje kwanga kandi abakobwa bakomeje kwitwara neza nibitabweho bikwiye kuko nibo bakomeje gutanga ibyishimo.

Rw yanditse ku itariki ya: 2-02-2026  →  Musubize

Mu kinyarwanda baravuga ngo " Na nyina w’undi abyara umukobwa"; Police FC murakoze guca agasuzuguro n’akishongoro.

F yanditse ku itariki ya: 2-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka