Kurasa inyoni ebyiri n’ibuye rimwe: Ubushinwa bwatangiye kwigishiriza abubatsi b’u Rwanda ku muhanda wo mu kirere uri kubakwa
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi, yavuze ko umushinga wo kubaka no kuvugurura umuhanda wa Prince House – Masaka ari umwe mu mishinga y’ingenzi mu iterambere ry’u Rwanda kuko uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba.
Ambasaderi Gao yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yitabiraga gahunda ya mbere y’amahugurwa yiswe “Luban Classroom – Road and Bridge”, iherekejwe n’umushinga w’u Bushinwa wo kwagura no kuvugurura umuhanda uva kuri Prince House ugana i Masaka.
Yakomeje avuga ko gutangiza gahunda ya “Luban Classroom” icyarimwe n’ibikorwa by’uyu mushinga, aho site ikorerwaho akazi ihindurwa ishuri ry’amahugurwa, ari uburyo bushya bwo kurushaho kwimakaza ubufatanye hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwubatsi no guteza imbere ubumenyi ngiro.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 36, barimo abayobozi n’abatekinisiye mu by’ubwubatsi bo muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Umujyi wa Kigali, abarimu n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’abo mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro.
Ambasaderi Gao yasobanuye ko iyi gahunda izafasha mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga w’umuhanda Prince House - Masaka, ku rwego rwo hejuru kandi ikaba n’intambwe ikomeye mu gushyigikira amahugurwa y’abakozi b’Abanyarwanda no kubaka ubushobozi bw’impano z’imbere mu gihugu.
Yongeyeho ko ubu ari uburyo u Bushinwa bugaragazamo inshingano zabwo mu mibereho myiza y’abaturage binyuze mu guteza imbere uburezi n’amahugurwa ajyanye n’ubumenyingiro mu Rwanda.
Ambasaderi Gao yatangaje ko umushinga w’umuhanda Prince House - Masaka wa kilometero 10 uterwa inkunga n’u Bushinwa uri mu mishinga y’ingenzi yatoranyijwe mu nama y’i Beijing y’Ubufatanye bw’u Bushinwa na Afurika, kandi ko uzashyirwa mu bikorwa na sosiyete yitwa Hunan Road and Bridge Construction Group.
Muri Kamena 2019, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yagiranye n’iy’u Bushinwa amasezerano y’impano ya miliyoni 42,8$ yo kwifashisha mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|