Aleph Hospitality igiye gufungura Hoteli mu Rwanda
Aleph Hospitality, sosiyete nini yigenga ikora ibijyanye no gucunga amahoteli mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika, yasinyanye amasezerano na Sosiyete yo mu Rwanda yitwa ‘DND Developers’ ku mushinga wa Hoteli ‘ Best Western Premier - Royal Golf View mu Mujyi wa Kigali.
Iyo izaba ari Hoteli ya gatatu ya Aleph Hospitality muri Kigali, bikaba biteganyijwe ko izafungura muri Nyakanga 2027.
Ni Hoteli izubakwa muri Kacyiru, hafi ya Kigali Golf Club. Iyo hoteli kandi izaba igizwe n’ibyumba 60 byo kwakiriramo abashyitsi n’amacumbi 41(branded residences).
Izaba ifite n’ahantu habiri ho gufatira amafunguro n’ibyo kunywa, akabyiniro kameze neza, aho gukorera imyitozo ngororamubiri ndetse na pisine.
Daniel Mehari, Umuyobozi Mukuru wa DND Developers( sosiyete isanzwe ikora mu bijyanye no kubaka no kugurisha inzu n’amacumbi) , yagize ati: “Twishimiye gukorana na Aleph Hospitality mu gucunga ‘Best Western Premier -Royal Golf View, Kigali’, kuba basanzwe basobanukiwe cyane ibijyanye n’isoko ry’u Rwanda ndetse n’iryo mu Karere muri rusange, kongeraho ubunararibonye bwabo mu byo bakora, biraduha icyizere cy’ahazaza h’uyu mushinga, ko uzagenda neza”.
Bani Haddad, washinze Aleph Hospitality akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije (Co-CEO), we yagize ati: “Kubera ko biteganyijwe ko abashyitsi baza mu gihugu bazagera kuri miliyoni 1.65, ndetse n’umusanzu w’urwego rw’ubukerarugendo ku bukungu ukaziyongera ku kigero cya 13%, biragaragara ko mu Rwanda hakenewe cyane amacumbi yo ku rwego rwo hejuru”.
“Iyi hoteli izaba inyongera yihariye mu rwego rw’amahoteli muri Kigali, kandi twiyemeje gutanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru ku bashyitsi batugana no guteza imbere imikorere myiza igirira akamaro ba nyirayo.”
Stefan Dubbeling, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere muri ‘EMEA’ (Sosiyete ikora ibajyanye na hoteli mu Burayi, mu Burasirazuba bwo hagati no muri Afurika), akaba n’Umuyobozi Mukuru w’amahoteli amwe yo mu Bwami bwa Arabiya Sawudite (BWH Hotels), nawe yashimye uko u Rwanda ruhagaze mu bijyanye n’amahoteli.
Yagize ati: “u Rwanda ni rimwe mu masoko atanga icyizere mu bijyanye no kwakira abantu, kandi Kigali ikomeje gukurura abashyitsi bo ku rwego mpuzamahanga. Hoteli ya Best Western Premier-Royal Golf View, Kigali izaba ishimangira uruhare rwacu mu byerekeye amahoteli yo ku rwego rwo hejuru muri kano Karere, inagaragaza ubushake bwacu bwo kwaguka dukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye dufitiye icyizere”.
“Dufatanyije na Aleph Hospitality ndetse na DND Developers, twiteguye gutanga serivisi nziza kandi idasanzwe ku bashyitsi basura Umurwa mukuru w’u Rwanda”.
Ubwo bufatanye hagati y’izo sosiyete, ngo bugaragaza ubushake bwa Aleph Hospitality bwo gukomeza gushyigikira abateza imbere amahoteli muri Afurika, bikanajyana no kwaguka kwayo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati. Kugeza ubu, Aleph Hospitality ifite amahoteli 80 icunga, harimo 50 yamaze gutangira gukora n’andi 30 akirimo gutunganywa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|