Abayobozi, abamamaye ku mbuga nkoranyambaga bakoreye umuganda mu gishanga cya Gikondo (AMAFOTO)

Uyu munsi, ni uwa gatandatu wa nyuma w’ukwezi kwa Mutarama 2026. Nk’uko bisanzwe, ku wa gatandatu uheruka iyindi buri kwezi, abaturage bahurira hamwe bagakora umuganda ngarukakwezi.

Umuganda urangwa n’ibikorwa by’inyungu rusange byiganjemo kubungabunga ibidukikije, birimo gusibura imihanda, gutunganya amateme atakigendeka, gusukura inyubako, imiharuro n’imihanda, ndetse no kugoboka abadafite amaboko yo kwibonera iby’ibanze mu buzima bwa muntu-kubakira abatishoboye n’ibindi.

Nk’i Kigali, abayobozi, abaturage, abantu bamamaye ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibigo bitandukanye bahuriye mu gishanga cya Gikondo miri Kicukiro kirimo gutunganywa kugira ngo kibe ahantu hakomye, ariko hanabungabunga ibidukikije, ndetse hanateza imbere ubukerarugendo.

Aha i Gikondo, abitabiriye umuganda bateye ibiti byagenewe ahanti nk’aha, kandi babikora bishimye.

Umujyi wa Kigali, urimo uratunganya ibishanga byawo, kugira ngo bibe ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo, hagafasha abantu guhumeka umwuka mwiza no kwidagadura.

Icyanya nk’icyo cyamaze gutunganywa ahitwa Nyandungu mu karere ka Kicukiro, ahatunganyijwe hagashyirwa ibimera bihahindura nk’uko tujya tubona za pariki z’u Rwanda.

Muri Kigali, buri gishanga kizaba gifite umwihariko wacyo. Kuri hegitari 162(kinini kurusha ibindi), igishanga cya Gikondo, ari nacyo cyangiritse kurusha ibindi, kizaba kigizwe n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Kizaba gifite uburyo bwo kubungabunga amazi, kuko azayoborwa neza, mbese agashyirwa mu muyobora w’amazi azahinduka umugezi wiroha mu ruzi rukuru rw’u Rwanda, ari rwo Nyabarongo.

Igishanga cya Rwampara cyo kizibanda ku mirimo y’imyidagaduro ariko yerekana umuco nyarwanda, ku buryo hazaba harimo n’ama resitora yibutsa abashyitsi indyo yo hambere.

Kuri ibyo, haziyongeramo amaduka y’ibikorerwa mu Rwanda, ndetse n’ikigo cyigisha iby’umuco Nyarwanda.

Ibindi bishanga nka Nyabugogo, Kibumba na Rugenge-Rwintare, nabyo bizagira umwihariko wabyo, uzahesha Kigali isura nshya, mu bwiza no mu mutekano, aho kugira ngo bobe indiri y’urugomo cyangwa imirima y’ibijumba, ibishyimbo n’amateke ihora itwarwa n’isuri uko umuhindo utashye.

Bizafasha kandi n’abakerarugendo kubona ahantu henshi hanyuranye ho kwidagadurira, birenze kujya mu tubyiniro cyangwa mu tubari n’ahandi hantu hake Umujyi wa Kigali wari usanzwe wereka abawugana n’abawutuye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka