Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama 2026, watangiranye ishyaka rikomeye cyane cyane kuri Al Hilal yari iri imbere y’abafana bayo baje kuyishyigikira ku bwinshi, maze abarimo Jean Claude Girumugisha, Abdelrhman Yousif na Adama Coulibali bagerageza uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko Denis Onyango ababera ibamba.
Ku munota wa wa gatatu w’inyongera nyuma y’uko iminota 45 y’igice cya mbere yarirangiye Al Hilal ifungura amazamu kuri Ponaliti yatewe neza na Abdelrhman Yousif, bituma amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0 cya Al Hilal.Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Mamelodi Sundowns, hinjiramo Arthur De Oliviera Sales, bituma umukino uhinduka maze iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo itangira neza, gusa ntibyatinze kuko ku munota wa 49 Al Hilal yabatsinze igitego cya kabiri ku mupira yazamukanye hagati mu kibuga maze ageze i ruhande rw’urubuga rw’amahina arekura ishoti rikomeye Denis Onyango ntiyamenya aho umupira unyuze.
Nyuma yo kwinjiza Peter Shalulile na Divine Lunga Mamelodi Sundowns yakomeje gusatira maze ku munota wa 61 iyi kipe ibona igitego cyatsizwe na Arthur De Oliviera Sales, gituma iyi kipe igaruka mu mukino ikomeza gusatira cyane ariko ubwugarizi bwa Al Hilal SC buhagarara neza, birangira umukino urangiye ari 2-1, byatumye Al Hilal SC yuzuza amanota umunani ifata umwanya wa mbere n’aho Mamelodi Sundowns ijya ku wa kabiri n’amanota atanu.
Nubwo nta kipe yo mu Rwanda yarimo ariko ni umukino waranzwe nubwitabire buri hejuru kuko Stade Amahoro yari irimo abakunzi benshi ba ruhago nubwo umukino watangiye ku isaha ya saa tatu z’ijoro.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Mwiriwe turabashimira amakuru meza mutugezaho!