Volleyball: CAVB yashimiye u Rwanda mbere yo kwakira igikombe cy’Afurika cy’amakipe

Impuzamashyirahamwe y’umukino wa volleyball muri Afurika (Confédération Africaine de Volleyball-CAVB) yashimiye u Rwanda mbere yo kwakira igikombe cy’Afurika cy’amakipe.

Ubwo iri tsinda ryageraga muri BK Arena
Ubwo iri tsinda ryageraga muri BK Arena

Mu ruzinduko rw’iminsi itatu i Kigali, itsinda ryoherejwe n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa volleyball muri Afurika (CAVB) ryasoje rishimira u Rwanda aho rugeze rwitegura kwakira imikino y’igikombe cy’Afurika cy’amakipe (CAVB Men’s club championship) kizabera i kigali kuva taliki ya 20 Mata kujyeza kuri 3 Gicurasi.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’umuyobozi wungirije wiyi mpuzamashyirahamwe umunya Zimbabwe Fredreck Ndlovu mu kiganiro yahaye Kigali Today aho yavuze ko bitabatwaye umwanya kwemeza ko u Rwanda rufite byose bisabwa ngo rwakire iyi mikino.

Yagize ati “ Murakoze, uyu munsi twasoje uruzinduko rwacu i Kigali aho rwari rugamije kureba aho imyiteguro yo kwakira imikino y’igikombe cy’Afurika cy’amakipe igeze, rero ndi hano kugirango mbahamirize ko twanyuzwe naho imyiteguro igeze ndetse bikaba bishimangirwa n’amateka u Rwanda rufite mu kwakira ibirori nkibi”

Fredreck Ndlovu yakomeje ashimira u rwanda kubwo kwemera ko CAVB izana imikino i Kigali. Ati “Turashimira cyane minisiteri ya siporo na leta y’u Rwanda kubwo kwemerera CAVB kuzara iri rushanwa ryo ku rwego rwo hejuru i Kigali kandi ndi hano ngo nemeze neza ko mbona ibintu byose biri ku murongo byose biherekejwe nukuntu hano bakira abantu. Rero turifuriza u Rwanda amahirwe masa no gukomeza kwitegura kwakira iyi mikino yo ku rwego rwo hejuru muri Afurika.”

Fredreck yavuze ko hagiye gukurikiraho umuhango wo gusinya amasezerano hagati y’impuzamashyirahamwe y’umukino wa volleyball muri Afurika. Muri iri rushanwa, u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe ya APR VC, Police VC, REG VC ndetse na Kepler

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka