RIB yafunze Barafinda Sekikubo Fred

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Barafinda Sekikubo Fred, Patrick Mazimpaka na Japhet Nkeramihigo, bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.

Mu itangazo banyujije ku rubuga rwabo rwa X, RIB yagize iyi "Abaregwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko, Kicukiro BK na Kimihurura, mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranweho."

Barafinda yamenyekanye cyane mu bihe by’amatora y’umukuru w’Igihugu yo mu wa 2017, aho yajyanye ibyangombwa byo gutanga kandidature yo kwiyamamaza kuri Komisiyo y"igihugu y’Amatora.

Yongeye kandi kubikora mu matora ya 2024, ariko kuri izo nshuro zombi, Komisiyo yasanze atujuje ibyangombwa bisabwa.

Hagati aho, itangazamakuru ryaramukoresheje cyane, agakoresha amagambo adasanzwe yivuga ibigwi, ariko bamwe bakabonamo kuvangirwa.

Amakuru anyuranye avuga ko yaba yaranageze igihe cyo kwivuza ku kigo kivura indwara zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, CARAES, Ndera.

RIB irongera kuburira abantu bose kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kandi ko itazihanganira uwo ariwe wese uzikoresha mu gukora ibyaha.

Ibitekerezo   ( 1 )

This is a reminder that social media has real-world consequences. Let’s choose dialogue, facts, and respect over words that divide us. We gotta use social media for good 👍 👍. 🫡 🫡🫡Well done to the security agencies for their professionalism and commitment to public safety.🙏🙏🙏🙏🙏

SHEMA Sangwa Prisse yanditse ku itariki ya: 30-01-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka