Etincelles FC yirukanye umutoza Masudi Djuma

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Etincelles FC yatangaje ko yasezereye umutoza Masudi Djuma wari umaze amezi ane ayitoza isigaranwa na Bizimana Abdou ’Bekeni’.

Ibi iyi kipe yabitangaje ibinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara aho yavuze ko "Ubuyobozi bwa Etincelles FC bumaze gusezerera abatoza bayo kubera umusaruro mucye."

Ikipe yakomeje ivuga ko "Ikipe iraba itozwa na Bizimana Abdou (Bekeni) mu gihe hagishakwa abandi bo kubasimbura."

Muri Mutarama 2026, Kigali Today yakiriye amakuru yizewe ahamya ko abakinnyi ubwabo babwiye ubuyobozi ko batakifuza gutozwa na Masudi Djuma ndetse banabubwira ko" Muzahitamo umutoza cyangwa abakinnyi."

Masudi Djuma yemejwe nk’umutoza wa Etincelles FC tariki 18 Ukwakira 2025 asinya amasezerano y’umwaka umwe ugomba kurangira mu Ukwakira 2026.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka