Sinavukiye mu bukene, nyuma naje kubwisangamo - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakanguriye abitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu cyane cyane urubyiruko kugira umutima wihangana no gukomera mu bihe bigoye, n’aho byaba bibi cyane.
Perezida Kagame yari abikurije ku ijambo ry’Imana ryavuzwe n’umuvugabutumwa w’uyu munsi, wavuze ko ababyeyi be babayeho mu bukene, ariko bakagira ishyaka ryo gutera imbere babigeraho.
Yagize ati "Jyewe rero turatandukanye n’uwatwigishije uyu munsi. Jyewe mvuka sinishwe n’inzara kuko iwacu ntitwari dukennye. Ariko nyuma mu buzima bw’ubuhunzi naje gusonza bikaba ngombwa ko baduha ibyo kurya. Twari mu buhunzi."
Kagame, yakanguriye urubyiruko kuba uwo bari we, aho kugira ngo bige kuba uko abandi babayeho, kuko n’u Rwanda, "ruri uko ruri, ariko nta washaka kuruhindura byaba ari kosa."
Aha, yerekanye ko n’ubwo yaciye mu bihe bikomeye, yashoboye kwihangana, ndetse n’abandi Banyarwanda bafatanyije, bagize ukwihangana gikomeye, maze bakaba bararwanye urugamba rwatumye u Rwanda rugera ku iterambere rufite uyu munsi.
Ni nayo mpamvu yagarutse ku munsi w’Intwari z’u Rwanda wijihijwe kuri uyu munsi, ndetse akaba yaje muri iri sengesho narukamwaka avuye gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari i Remera mu Karere ka Gasabo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|