Abana baregwa mu nkiko barangarira ikoranabuhaga bakibagirwa icyabajyanye
Umushinjacyaha mukuru wungirije Ruberwa Bonaventure aherutse kubwira Abadepite ko hakwiye kujyaho urugereko rwihariye rwo kuburanisha Abana kuko imiburanishirize y’imanza zabo zikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga no mu buryo bw’imbonankubone bukirimo imbogamizi.
Yabwiraga Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ubwo batumiraga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) n’ Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA); n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.
Zimwe mu mbogamizi yagaragaje yavuze ko nko kuburana imanza hakoreshejwe ikoranabuhanga usanga abana baranga bakirebera amashusho kuruta kwita ku miburanishirize y’urubanza.
Ikindi nuko usanga muri icyo gihe basa n’abarangaye kuko aba ari kure y’umucamanza umuburanisha.
Uretse kuba barangara ngo usanga abana bavunika cyane igihe bagiye kuburana mu rukiko rwagenewe kubaburanisha.
Ruberwa yavuze ko kuba abana bose baburanishirizwa mu rugeroko rw’abana n’umuryango nabyo ari imbogamizi ku butabera bwabo kuko urwo rukiko ruba ruburanisha n’izindi manza mbonezamubano na nshinjabyaha bigatuma dosiye zabo zitagerwaho mu buryo bwihuse.
Ati“Umwana uri kugororerwa Nyagatre iyo agiye kuburana Ngoma, Rusizi, Muhanga n’ahandi usanga agezeyo yamaze kunanirwa ndetse ugasanga yinjiye mu rubanza yamaze kumva adashaka kuburana agafashwa n’umwunganizi gusa mu gihe nawe hari ibyo ashobora kwivugira”.
Ruberwa yavuze ko harimo kurebwa uburyo hashyiraho urugereko rwihariye kandi rugashyirwa Nyagatare aho bagororerwa kugira ngo imiburanishirize y’imanza zabo iborohere.
Ruberwa yavuze ko guhera mu kwezi kwa Nyakanga kwa 2024- kugeza mu Ukuboza 2024 ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 680 ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo abana.
Muri izo Dosiye izaregewe inkiko ni 306, hashyingurwa dosiye 373 by’agateganyo, izo manza zikaba zarakemuwe hakoreshejwe ubundi buryo bwo gukemura ibibazo bidaciye mu nkiko.
Ati“Harimo ubuhuza ndetse no kumvikanisha abantu bidaciye mu nkiko harimo no guca amande hatabaye urubanza byose byatumye amadosiye agabanuka”.
Ruberwa avuga ko mu madosiye 680 urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ( RIB) yohereje gusa abana 509 aribo bari bafunze abandi 171 bageze mu nkiko bagomba kurekurwa.
Ati “ Muri abo 509 baje bafunze 347 barekuwe by’agateganyo n’Abashinjacyaha, naho abana 96 nibo ubushinjacyaha byaregeye gufungwa by’agateganyo muri abo bageze mu rukiko 43 rwabahaye kurekurwa by’agateganyo abandi basigaye bahamwe n’ibyaha bikomeye bajyanywe mu igororero”.
Abunganira abana nabo baracyafite ibibazo
Itegeko rivuga ko umwana aba agomba kuburana yunganiwe, nubwo bikorwa ariko haracyari imbogamizi nyinshi kuko umubare w’ababunganira ukiri muto kuko kugeza ubu ari batatu ku rwego rw’akarere.
Maitre Nkundabarashi Moise uhagarariye urugaga rw’Abavocat mu Rwanda avuga ko abunganira abana bakiri bake kandi igihembo cyabo ari gito kuko ari ibihumbi 400 frw bahabwa gusa mu kwezi.
Ibi bituma aba bunganizi urugaga rwagennye kuburanira abana bahura n’imbogamizi z’ubushobozi bwo kuzuza inshingano zabo neza kuko igihembo bagenerwa gishobora kurangira imanza bagomba kuburana zitararangira bigasaba ko bishakamo ubushobozi.
Depite Kayigire Therence yabajije niba uko guhabwa igihembo gito bitaba intandaro yo kutajuririra imanza z’abana zigapfundikirwa umwana atarahabwa ubutabera bwuzuye.
Maitre Nkundabarashi yavuze ko urugaga rukurikirana imiburanishirize yizo manza kugira ngo umwana ahabwe ubutabera bwuzuye.
Yasabye Abadepite kubakorera ubuvugizi mu zindi nzego za Leta kugira ngo abana bahabwe ubutabera bwuzuye by’umwihariko hakarebwa ku gihembo cy’ababunganira.
Abana bafungwa ni bande
Zimwe mu mpamvu zagaragajwe zituma abana bafungwa akenshi zituruka ku myitwarire ibangamiye sosiyete bikaba ngombwa ko ahanwa.
Muri iyo myitwarire harimo gukubita no gukomeretsa, ubujura buciye icyuho ndetse no kunywa ibiyobyabwenge.
Maitre Nkundabarashi avuga ko umwana uri munsi y’imyaka 14 ntabwo afungwa, ariko hari n’ababa bafite hejuru y’iyo myaka kubera uburemere bw’icyaha bakoze bikaba ngombwa ko bajyanwa mu butabera.
Ati “Umwana w’imyaka 17 wasambanyije undi ibimenyetso bikamuhamya icyaha ashobora guhanwa ariko akenshi harebwa igihano gito cyane kubera ko haba hajemo inyoroshya cyaha”.
Maitre Nkundabarashi yavuze ko ku cyaha gihanishwa igihano cy’imyaka 25 umwana ashobora guhabwa imyaka icumu mu rwego rwo kumworohereza.
Perezida wa Komisiyo Depite Ndangiza Madina avuga ko hari intambwe imaze guterwa mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu ariko mu byagenzuwe basanze hari abana bafungwa hatubahirijwe uburenganzira bwabo ku butabera buboneye.
Ati “ Hari abana barindwi bari muri Kasho z’ubugenzacyaha bari bafunzwe dusanga ko hatubahirijwe ingo ya 47 mu itegeko rigenga abana rivuga ko umwana afungwa ari uko yakoze insubira cyaha cyangwa icyaha akekwaho gihanishwa hejuru y’imyaka 5”.
Depite Ndangiza avuga ko Komisiyo yakoze ubuvugizi kuri abo bana 7 bari bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bararekurwa ndetse muri ibi biganiro iyi Komisiyo yasabye ko hajya habaho umwanya bagenera abunganira abana bakabanza kugirana ibiganiro mbere yo kuburana imanza kuko basanze hari aho bikorwa nabi bagahurira mu rukiko ku munsi nyirizina w’urubanza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|