Afurika y’Epfo yirukanye umudiplomate ukomeye muri Ambasade ya Isiraheli

Afurika y’Epfo yahaye Charge d’Affaire muri Ambasade ya Isiraheli muri icyo gihugu amasaha 72 kugira ngo abe yavuye ku butaka bwabo

Umubano hagati y’ibi bihugu byombi wajemo agatotsi kuva mu 2023, ubwo Afurika y’Epfo yatangaga ikirego mu Rukiko mpuzamahanga (Cour internationale de justice), ishinja Israel kuba irimo gukora ‘itsembabwoko’ mu gace ka Gaza.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Afurika y’Epfo, yatangaje ko ‘yamenyesheje Leta ya Israel icyemezo cyo gutangaza Ariel Seidman, ushinzwe ibikorwa bya Ambasade ya Israel, ko atakiri umuntu wemerewe gukorera muri Afurika y’Epfo’, nk’uko byatangajwe mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Mutarama 2026.

Icyo cyemezo, “ngo cyafashwe hashingiwe ku rukurikirane rw’ibyaha bidashobora kwihanganirwa byakozwe n’iyo ntumwa ya Israel, Ariel Seidman, birimo kutubahiriza amategeko n’imyitwarire ya dipolomasi, bikaba bifatwa kuvogera no gutesha agaciro ubusugire bwa Afurika y’Epfo.”

Mu bindi ashinjwa, harimo gukoresha imbuga nkoranyambaga za Leta ya Israel inshuro nyinshi mu kwibasira Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, ndetse no kwirengagiza nkana kumenyekanisha ku nzego zibishinzwe, ingendo bivugwa zakorwaga n’abayobozi bakuru ba Israel baza muri Afurika y’Epfo.

Iryo tangazo rigira riti, “ Bwana Arel Seidman agomba kuva mu gihugu mu masaha 72”.

Iyo Minisiteri yanaboneyeho gusaba Leta ya Israel ko mu gihe kizaza dipolomasi yayo yajya yubahiriza, ikanazirikana icyubahiro gikwiye Repubulika ya Afurika y’Epfo.

Nyuma y’umwanya muto Afurika y’Epfo yirukanye uwo muyobozi wari uhagarariye Israel, nayo yatangaje ko yirukanye uhagarariye Afurika y’Epfo i Tel-Aviv (Israel).

Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X, kuri konti ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yagize iti, “Kubera ibitero by’ibinyoma Afurika y’Epfo yagabye kuri Israel ku rwego mpuzamahanga no kubera icyemezo cyihariye kandi kidafite ishingiro cyafatiwe uhagarariye Israel muri Afurika y’Epfo [...] uhagarariye Afurika y’Epfo [...] Shaun Edward Byneveldt, atangajwe nk’umuntu utakemerewe gukorera muri Israel (persona non grata) kandi agomba kuva muri Israel mu masaha 72. Andi mabwiriza ashobora gufatwa mu gihe kizaza.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka