Abayobozi, abanyarwanda b’ingeri zose n’abanyamadini bitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu

Abanyarwanda b’ingeri zose, abanyamadini n’abayobozi muri iki gitondo bitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu no gushima Imana ku byo yagabiye u Rwanda.

Ni amasengesho ngarukamwaka ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship

Umwaka ushize muri Nzeli 2025, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yabwiye abitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu ko umuryango ari ishingiro ry’ubuzima, ukaba ugomba kurindwa ku buryo bushoboka bwose.

Yagize ati "Duharanire ko ingo zacu ziba ahantu huzuyemo ibyishimo byubakwa ku bushake, bisangiwe n’abagize umuryango, kandi bigahoraho—bikaba ubuhamya bw’imbaraga zo kugumana, kurerera no kwita ku bandi, no kugendana mu buzima bwose, mu bihe byabwo byose."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka