Abayobozi, abanyarwanda b’ingeri zose n’abanyamadini bitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu
Yanditswe na
Jean de la Croix Tabaro
Abanyarwanda b’ingeri zose, abanyamadini n’abayobozi muri iki gitondo bitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu no gushima Imana ku byo yagabiye u Rwanda.
Ni amasengesho ngarukamwaka ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship
Umwaka ushize muri Nzeli 2025, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yabwiye abitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu ko umuryango ari ishingiro ry’ubuzima, ukaba ugomba kurindwa ku buryo bushoboka bwose.
Yagize ati "Duharanire ko ingo zacu ziba ahantu huzuyemo ibyishimo byubakwa ku bushake, bisangiwe n’abagize umuryango, kandi bigahoraho—bikaba ubuhamya bw’imbaraga zo kugumana, kurerera no kwita ku bandi, no kugendana mu buzima bwose, mu bihe byabwo byose."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|