Inkweto Lamine Yamal akinana mu Gikompe cy’Isi zavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga

Rutahizamu ukiri muto wa Espagne, Lamine Yamal, yongeye gukurura amaso y’abakunzi b’umupira w’amaguru ubwo yaserukaga yambaye inkweto ziriho amabendera abiri mu mukino we wa mbere mu Gikombe cy’Isi akinira Espagne.

Ku nkweto ze hariho ibendera rya Guinée Équatoriale, igihugu nyina akomokamo, ndetse n’irya Maroke, igihugu se akomokamo.

Iki gikorwa cyasobanuwe na benshi nk’uburyo bwo guha agaciro inkomoko ze zombi no kwerekana ishema afitiye umuryango we.

Nk’uwitwa Chrispus Kayiki kuri X yagize ati "Lamine Yamal akinira Ikipe y’Iguhugu ya Espagne, ariko atewe ishema no kwambara amabendera y’inkomoko z’ababyeyi be. Iki ni cyo bita guhesha agaciro ago ababyeyi bawe bakomoka."

Nubwo Yamal yahisemo gukinira ikipe y’igihugu ya Espagne, igihugu yavukiyemo akanakuriramo, yakomeje kugaragaza ko yishimira umuco n’amateka by’imiryango y’ababyeyi be.

Ibi byerekana uburyo umupira w’amaguru ugezweho urushaho guhuza abantu bafite inkomoko zitandukanye.

Uwitwa Anthony JP Mabrayy, we yagize ati "Iyaba Afurika yari ifire ibendera rimwe (unified flag), mwajya mubona abenshi mu basitari bararyishushanyijeho (tattoo)."

Yamal, umaze kuba umwe mu bakinnyi bitezweho byinshi ku rwego mpuzamahanga, akomeje kwandika amateka nk’umwe mu bakinnyi bakiri bato bafite impano idasanzwe.

Kugaragaza amabendera ya Guinée Équatoriale na Maroke ku nkweto ze byatumye yongera kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye ku Isi.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka