Leta ya Tshisekedi iravugwaho gushinyagurira imirambo

Ihuriro AFC/M23 rivuga ko ribabajwe n’imyitwarire mibi muri politiki ya Leta ya Kinshasa, yuzuyemo amakuru ayobya, irimo gukoresha mu nyungu za politiki ku mpanuka ibabaje yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu birombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bya Rubaya.

M23 ivuga ko impanuka mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro zikomoka mu burangare na ruswa mu buyobozi bwa Congo
M23 ivuga ko impanuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro zikomoka mu burangare na ruswa mu buyobozi bwa Congo

Iyi mpanuka yaguyemo abacukuzi barenga Magana abiri mu cyumweru gishize.

Iri huriro rihanganye na Leta ya Kinshasa mu ntambara yatewe n’ivangura n’itoteza Leta ikorera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane Abatutsi, ryavuzde ko Congo yananiwe inshingano mu mateka ababaje yo gucunga urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Aho kwifatanya n’ababuze ababo mu mpanuka iheruka yahitanye abasaga 200, Leta ya Kinshasa ngo “yahisemo kuyobya rubanda kugira ngo ihishe ibyabaye bibabaje, mu bijyanye n’umutekano w’abacukura amabuye y’agaciro.”

Muri iri tangazo, M23 igaragaza uruhererekane rw’impanuka z’ibirombe zaguyemo abantu, ikaba ivuga ko bigaragaza “imiyoborere mibi, uburangare n’ingaruka byateje urupfu, kubera imicungire mibi y’ubucukuzi mu buyobozi bwa Kinshasa mu myaka ishize.”

Basanga rero Leta iyobowe na Tshisekedi yagombye kwibanda gukora igenzura ryigenga kandi riboneye ku miyoborere yayo, cyane cyane mu nzego z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gucunga imyuzure n’isuku y’Umujyi wa Kinshasa, kuri ubu yugarijwe n’imicungire mibi, kunyereza umutungo wa Leta no gusahura ibya rubanda.

AFC/M23 yo rero yahereye ko ivuga ko ibabajwe bikomeye n’urupfu rw’Abanyekongo, bakorera ahantu hatari umutekano kugira ngo batunge imiryango yabo, izo ngo zikaba ari ingaruka z’imicungire mibi y’igihugu itabaha imirimo ihamye cyangwa amahirwe yo gushora imari, bigatuma urubyiruko rwinshi rwisanga mu bikorwa biruteza ibyago bikomeye nk’ibyabaye.

Yagize iti “Muri ibi bihe by’akababaro gakomeye, AFC/M23 ihumuriza byimazeyo imiryango yabuze abayo, kandi ikongera gushimangira ubufatanye bwayo busesuye n’imiryango yahuye n’aya makuba".

Mu rwego rwo kugaragaza ubumwe bufatika, AFC/M23 yafashije abakomeretse, boherezwa ku bitaro bikuru bya Goma, ndetse inatanga inkunga mu gushyingura mu cyubahiro abitabye Imana.

AFC/M23 ivuga ko igiye gukora ubukangurambaga bwo kunoza imibereho n’imikorere mu birombe by’amabuye y’agaciro, no guharanira umutekano, icyubahiro n’iterambere rirambye ry’imibereho y’abacukuzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka