Dore bisi nshya igiye gusimbura bisi zinywa Lisansi na Mazutu mu Rwanda
Uyu munsi nibwo mu Rwanda hamuritswe bisi nshya z’amashanyarazi zikora ubwikorezi bwo gutwara abantu n’ibintu, zifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 400 zitarashiramo umuriro kuko ziba zimaze gukoresha 80%.
Ni imodoka 18 zamuritswe na Sosiyeye ikora ikanacuruza imodoka z’amashanyarazi (BASIGO), kuri uyu wa 23 Kamena 2026, zikaba zifite ubushobozi bwo gukora ingendo zose z’imbere mu gihugu zikagera aho zigiye zidakeneye gusharija mu nzira.
Zije ziyongera ku zindi zari zisanzwe zikorera mu byerekezo bitandukanye birimo mu Mujyi wa Kigali, Nyagatare, Rusumo, Rubavu, Karongi, Musanze, Huye na Nyamata n’ahandi, zari zifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 300 gusa.
Umwihariko w’izamuritse ni uko zifite ubushobozi bwo gutwara abantu 42 bicaye neza, kandi zikaba zagera mu Karere ka Rusizi, nta handi bibanje gusaba ko zihagarara ngo zibanze gusharija.
Imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi, izakora urugendo rwa mbere itwaye abagenzi mu Karere ka Rusizi guhera tariki ya 1 Nyakanga 2026, nyuma y’uko zigeragejwe bakabona bishoboka.
Umuyobozi Mukuru wa Basigo mu Rwanda, Johns Kizihira, avuga ko imodoka bari basanzwe bafite zari zifite ubushobozi bwo kugera ku mipaka yose y’u Rwanda, uretse mu Karere ka Rusizi.
Ati “Rusizi burya ni kure, sinari nzi ko ari kure cyane, kugeza ejo bundi, izi modoka 18 zije, twoherezayo iza mbere 2, ziragenda zigerayo amahoro, ziranagaruka. Rwari urugendo runini cyane, kuko twumvaga kuzohereza imodoka i Rusizi zikagaruka zidasharije, ari ikintu kizatuvuna cyane, ariko byarakunze. Turashaka gutangira gukora ingendo muri Nyakanga, tukohereza imodoka Rusizi zikagenda zikagaruka.”
Umuhanda uzaba usigaye utaragezwamo izo modoka kandi nawo urimo gutekerezwaho, ni uturuka mu Karere ka Rubavu, ukanyura mu Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.
Ikibazo cyaho zisharijwa kiracyari ingorabahizi kuko kugeza ubu uretse mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Muhanga nta handi zishobora kurahurira umuriro.
Kizihira ati “Kubera iri koranabuhanga ari rishya, ukuntu Basigo ikora, biyisaba gukora byose. Ntabwo dutanga imodoka gusa tugomba gushyiraho aho basharijira zikabona amashanyarazi. Uyu munsi dufite habiri, Kigali na Muhanga. Turimo gufungura Huye, Rusizi na Rubavu, kugira ngo n’izigiye zikararayo nubwo ziba zifite umuriro wo kugaruka, zatangira zifite 100%, zikagera Nyabugogo zigapakira zigasubirayo zitabanje kongera kuwushaka.”
Bamwe mu bashoferi bamaze iminsi batwara bisi zikoresha amashanyarazi mu bice bitandukanye by’Igihugu, bavuga ko ari imodoka nziza zitabavuna ugereranyije n’izindi bari basanzwe batwara zikoresha ibikomoka kuri peteroli.
Tom Habanabakize, umaze amezi arindwi atwara bisi y’amashanyarazi muri imwe muri sosiyete zikora ingendo za Kigali-Muhanga na Huye, avuga ko bisi z’amashanyarazi zifite itandukaniro ugereranyije n’izindi bari basanzwe batwara.
Ati “Izi modoka z’amashanyarazi nkatwe tuzitwara, nta mvune irimo, kuko zino zindi zikoresha vitensi bisaba ngo uyitekerereze cyane, ariko izi zindi ntabwo utekereza cyane kuko hari ibintu byinshi ziba zoroshyemo. Ikindi ntabwo zimara umuriro, kuko mpaguruka i Kigali mfitemo 100%, nkagenda nkagera i Huye, ngerayo mfitemo 60%, kugaruka kugera i Kigali mpagera mfitemo 36% cyangwa 35% nta handi nasharije.”
Ikiguzi cy’umuriro gishobora kugenda kuri izi bisi mu gihe cy’ukwezi nko kuzikora urugendo rwa Kigali-Rusizi, gishobora kubarirwa hagati ya miliyoni 1.8 na 2, mu gihe ku zindi zikoresha Mazutu icyo giciro gishobora kwikuba inshuro eshatu kikagera kuri miliyoni 6.
Muri rusange bisi zose hamwe Basigo ifite mu Rwanda ni 52, gahunda ni ukugira bisi ijana bitarenze uyu mwaka, no kugira bisi 1000 muri Afurika y’i Burasirazuba mu myaka itatu iri imbere.
Igiciro cya bisi imwe muri 18 zamuritswe, gihagaze hejuru y’ibihumbi 100 by’Amadolari y’Amerika, aho Basigo ikorana n’Ikigo cyo mu Bushinwa gikora amabisi. gipakira ibyuma byazo muri Kontineri, hanyuma abakanishi b’inzobere bize mu Bushinwa, bakaziteranyiriza Nairobi muri Kenya, zikahapakirirwa zizanwa mu Rwanda.
Aha ni ho Basigo izigurisha cyangwa ikazikodesha amakampani atwara abagenzi, bagakora bishyura, ikanaba igaraji rifite abakanishi babafasha kuzitaho naho kuzisharijira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|