Perezida Kagame yibukije ubudahangarwa bw’u Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko nta muntu ushobora gufata igihugu cy’u Rwanda ngo agihindure uko ashaka kuko nta wakiremye.

Umukuru w’igihugu yabitangaje mu masengesho yo gusengera Igihugu, aho yagaragaje ko abantu bakwiriye kwemera ukuri bakagenda baguteza imbere bakugira neza aho gushaka guhindura ibintu uko bo babishaka.

Yagize ati “ Kandi twebwe nk’igihugu uko kibayeho turakuzi. Andi masomo se waba ukeneye ni ayahe, usibye ibyo wabonye, ibyakubayeho n’ingarukza zabyo?”.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko ko aho rugenda mu mahanga ku isi hose, haba ibyo rubona, ibyo rushima, badakwiye kubigenderaho ngo bibahindure ukundi batari.

Ati “Ndabasabye haba abavutse 1995 n’abavutse mbere yanyu ntimuzagere aho mutekereza gushaka gusimbuka mukava kucyo muricyo mukaba ikindi mwabonye ahandi. Ntabwo biramba ariko niyo byaramba ni nko kubaho utariho”.

Perezida Kagame yavuze ko akenshi ibyo bishingira ku myemerere y’amadini ariko binashingira no ku muco w’ibyo umuntu yemera.

Ati “ Ni ukubyirinda tugerageza gushaka ibyacu igihe bitabaye byiza tukabihundura bikaba byiza”.

Perezida Kagame avuga ko mu mahanga hariyo amasomo meza abantu bahahayo bakamenya uko bagira ibyabo neza, bakamenya uko bakwiriye kubitandukanya kuko kutaba undi muntu bitavuze ko udashobora kumwigiraho."

Ati “ Ni nk’uko n’abo bo hanze bashobora kugira icyo bakwigiraho; ibintu ni magirirane rero buri wese yakwigira kuwundi kandi umuntu agashakishamo ikizima cyamwubaka uko ari”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka