Muhanga: Abajyaga kwivuriza mu Ngororero ivuriro rishya ryabavunnye amaguru

Abaturage b’Umurenge wa Mushishiro bajyaga kwivuriza mu Karere ka Ngororero no mu bindi bice, barishimira kuba bashyikirijwe ivuriro ry’ibanze rizajya ritanga serivisi zisumbuyeho zirimo kuvura amenyo n’amaso.

Abo baturage bavuga ko bahereye cyera basaba guhabwa ivuriro ariko bigatinda, aho bakomezaga kujya kwivuriza mu Karere ka Ngororero bambutse umugezi wa Nyabarongo, bagiye ku bitaro bya Muhororo, aho bakoraga urugendo rurerure ku buryo ngo hari n’abacumbikaga mu mayira.

Abo baturage bavuga ko kujya mu Karere ka Ngororero byasabaga gukora urugendo rw’ibirometero bisaga 20 n’amaguru, bahetse mu ngobyi ya Kinyarwanda cyangwa bamwe baherekeje abandi, bitaba ibyo bakajya ku kigo nderabuzima cya Mushishiro nacyo kiri kure.

Mukagasana Jeanvière avuga ko kujya kwivuriza i Mushishiro mu kigo nderabuzima, bakoraga nk’ibirometero 20, bagaheka mu ngobyi ya Kinyarwanda ku buryo kugezayo umurwayi byatindaga nk’umubyeyi akaba yabyarira mu nzira, cyangwa umurwayi akagwa mu nzira.

Agira ati, "Yaba umurwayi yaba umurwaza bose bageraga i Mushishiro bananiwe, iyo wabaga ufite umurwayi urembye, aho kumujyana i Mushishiro wahitagamo kumujyana ku bitaro bya Muhororo wambutse Nyabarongo, ibaze imvura yaguye muri uwo mugezi wuzuye n’umurwayi mu bwato ukuntu kari akaga gakomeye".

Yongeraho ati, "Twasabye ivuriro kuva na cyera ariko turihawe kubwa Kagame Paul turamushimira ko adukuye mu bwigunge, kuko twari twaragowe no kubona serivisi zo kwa muganga hafi yacu kuko dutuye kure y’amavuriro asanzwe, natwe abageze mu zabukuru tuzajya twivuriza hafi kuko n’intege zigenda zidushirana".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko iryo vuriro rizahita rihabwa abaganga bahoraho kugira ngo bazibe icyuho gikunze kugaragara mu mavuriro y’ibabanze, iyo agitegereje kubona ba rwiyemezamirimo bayakoreramo.

Avuga ko muri ako gace hanagaragara indwara z’amenyo n’amaso, ku buryo bukomeye, kandi ko iryo vuriro ry’ibanze ryashyizwemo ibikoresho bigezweho mu gusuzuma no kuvura izo ndwara, kuko byagoraga abaturage kujya kuzivuza kure.

Agira ati, "Mu gihe hataraboneka rwiyemezamirimo wo kurikoresha, hano haraba hari abaganga bahoraho kugira ngo batange serivisi zikenewe, iri vuriro kandi rirashyirwamo serivisi zo kuvura amenyo, no kuvura amaso, ubundi zisanzwe zitangirwa mu bigo nderabuzima, kugira ngo umuturage wa hano atazongera gusiragira ajya kuzishakira kure".

Abatuye Umurenge wa Mushishiro mu Tugari twa Rwigerero na Musange babariwa mu 12.000 nibo bazajya bakirwa kuri iryo vuriro, abo bose bakazanagabanya umubare munini w’abajyaga gushakira serivisi z’ubuzima kure y’aho batuye.

Ubwo bizihizaga umunsi Mukuru w’Intwali z’Igihugu, abaturage bakanashyikirizwa iryo vuriro, bagaruye icyizere cyo kubona ubuvuzi bwiza ku gihe kandi neza, maze basezeranya ko icyo gikorwa remezo bazakibungabunga, kandi bakivuriza ku gihe birinda kurembera mungo bityo bagakora cyane bakiteza imbere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka