Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa cyenda n’igice, watangiranye imbaraga ku makipe yombi ariko ukabona ko ikipe ya Kiyovu Sports itangiye ariyo iri hejuru, bidatinze, ku munota wa cumi iyi kipe yambara icyatsi n’umweru yabonye uburyo bukomeye ku mupira Uwineza Rene yazamukanye awuhinduye imbere y’izamu habura uwusongamo uca imbere y’izamu urarenga.
Ku munota wa 20 Charif Bayo wafashaga Kiyovu Sports kuyobora umukino cyane cyane mu kibuga hagati yasimbuwe na Nsanzimfura Keddy nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune agakurwa mu kibuga ku ngobyi, byatumye Kiyovu Sports isubira inyuma, maze ku munota wa 23 ikipe ya Gorilla FC ibona uburyo bukomeye kuri kufura yatewe na Chancelor Meng Ndong umupira unyura hejuru y’izamu gato.
Ikipe ya Gorilla FC yakomeje kuyobora umukino ibifashijwemo na Irakoze Darcy ndetse na Nduwimana Franck ariko Kiyovu Sports ikomeza kwihagararaho iminota 45 ndetse n’ibiri y’inyongera irangira ari 0-0. Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Kiyovu Sports Bukuru Christopher asohoka mu kibuga aha umwanya Mugisha Joseph Rama waje kongera imbaraga mu kibuga hagati ku ruhande rwa Kiyovu Sports.
Ku munota wa 51 Kiyovu Sports yabonye koroneri iterwa neza na Nsanzimfura Keddy, maze abakinnyi ba Gorilla FC bananirwa kuwukuramo, usanga Moise Sandja Bulaya ahagaze wenyine awuteye mu izamu uca inyuma.
Ku munota wa 62 Gorilla FC yakoze impinduka ikuramo Khalifa Traore asimburwa na Karenzo Alex mu buryo bwo kongerera imbaraga ubusatirizi bwa Gorilla FC, nyuma y’iminota micye umutoza Kilasa Alain yashyizemo Ndikumana Landry asimbuye Chancelor Meng Ndong bakomeza kotsa igitutu izamu rya Kiyovu Sports.
Mu minota ya nyuma, umukino wakomeje gukinirwa hagati ubona abatoza bombi banyuzwe n’inota rimwe, bituma iminota 90 ndetse n’itatu y’inyongera irangira ari 0-0.Indi mikino yabaye Gicumbi FC yatsizwe na Musanze FC 3-0 naho Amagaju FC anganya 1-1 na Marine FC.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|