Ibi byatangarijwe mu itangazo Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda rwashyize hanze aho rwavuze ko "Rwanda Premier League iramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko habayeho impinduka ku masaha yo gutangira imikino ibiri iteganijwe kubera kuri Stade Kigali Pelé, tariki 4 Gashyantare 2026, Gasogi United na APR FC, tariki 4 Gashyantare 2026 AS Kigali na Rayon Sports."
Rwanda Premier League yakomeje ivuga ko iyi mikino yombi izatangira saa cyenda z’igicamunsi aho kuba saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho izi mpinduka zatewe n’uko gukemura ikibazo cy’amatara acanira ikibuga bizatwara igihe kirenze icyari giteganyijwe.
Ni imikino izaba ari iy’umunsi sa mbere w’imikino yo kwishyura aho muri rusange yatangiye tariki 30 Mutarama 2026.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
tubanje kubasuhuza banyamakuru ba kt radio mwatubwira ibyerekeye rayon sport