Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida wa Botswana

Kuri uyu mugoroba, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Visi Perezida wa Botswana Ndaba Gaolathe, bagirana ibiganiro ku buryo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye bwiza kandi burambye hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda na Botswana bisanzwe bifitanye umubano mwiza kuko bafatanya mu nzego nyinshi z’iterambere n’umutekano, zirimo ingabo, polisi, ubucuruzi n’ishoramari, ndetse n’ibindi.

Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, agamije gukomeza imikoranire hagati y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Botswana Defence Force mu bikorwa bitandukanye birimo n’imyitozo y’ingabo n’ahandi hafitanye isano.

Polisi y’u Rwanda n’iyo muri Botswana basinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije guhangana n’ibyaha bikomeye byambukiranya imipaka, nk’ubugizi bwa nabi mpuzamahanga, iterabwoba, ubucuruzi bw’abantu, ibyaha by’ikoranabuhanga n’ibindi.

Abayobozi b’impande zombi bagaragaje ko hari ubushake bwo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, bashyiraho inzego zihuza ibihugu byombi mu by’ubucuruzi n’amahirwe y’ishoramari.

Bafitanye gahunda yiswe ’Joint Permanent Commission on Cooperation (JPCC)’, ari yo nama ihoraho y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, igamije gushyiraho urubuga rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano bagiranye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka