Nk’uko yabikoze itsindira Musanze FC kuri iki kibuga mu mukino wa mbere iyi kipe ya Karere ka Huye yatsinze Etincelles FC mu mukino wa baye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2026, bituma Mukura Victory Sports yuzuza imikino irindwi idatsindwa.
Uyu mukino watangiye Saa Cyenda zuzuye watangiranye imbaraga zidasazwe cyane cyene ku ikipe ya Etincelles FC wabonaga ifite inyota y’igitego kuko mu minota icumi ya mbere y’umukino iyi yarimaze kubonamo koroneri enye ariko kuzibyaza umusaro biba ikibazo.
Bidatinze ku munota wa 20 Mukura Victory Sports yafunguye amazamu ku mupira Samuel Pimpong yazamukanye mu kibuga hagati, awuhereza Mutsinzi Patrick wari wamaze kwinjira maze afungura amazamu maze Mukura Victory Sports iyobora umukino.
Nyuma y’igitego Mukura VS yakomeje gusatira cyane binyuze kuri Iradukunda Elia Tau, Samuel Pumpong, Mutsinzi Patrick ndetse na Mensah Boateng Agyenim bari bayoboye ubusatirizi bw’iyi kipe yambara umukara n’umuhondo. Ku munota wa 45 Etincelles FC yahushije uburyo bukomeye nyuma y’ishoti Sadjat Niyonkuru yateye maze umunyezamu Jean Luc Tuyizere awukuramo maze Gakumba Innocent asubijemo ujya hanze, igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi ari gukinira inyuma agera imbere y’izamu gacye, nyuma y’impinduka Masudi Juma utoza Etincelles FC yakoze mu gice cya mbere yinjiza mu kibuga nimero 19 Niyonkuru Sadjat akuramo Mucyo Emmanuel, yakoze izindi mpinduka Ishimwe Djabil yinjira mu kibuga asimbuye Gakumba Innocent, akomeza gusatira Mukura VS, Ciza Hussein ahusha uburyo bukomeye.
Umutoza Nshimiyimana Canisius yakoze impinduka akuramo Elie Tatou Iradukunda, Niyonizeye Fred, Samuel Pumpong basimburwa na Hakizimana Zuberi, Jordan Dimbumba Nzau na Nisingizwe Christian mu buryo bwo gushaka igitego cya kabiri ariko biranga, ku munota wa 90 Mutsinzi Patrick yasigaranye n’ umunyezamu Moise Nishimwe ariko gutsinda igitego biramunanira, Nishimwe awushyira muri koroneri.
Uyu mukino w’umunsi wa 18 wujuje imikino icyenda idatsinda bituma iguma ku mwanya wa 18 n’amanota 11 naho Mukura Vs iri kumwanya wa gatanu n’amanota 30.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|