Ikoranabuhanga rikomeje koroshya uburyo bwo guhuza abashaka akazi n’abagatanga

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ivuga ko yiteguye gukorana n’ibigo byigenga bigaragaza ubushake n’ubushobozi mu guhanga imirimo binyuze ku ikoranabuhanga rihuza abashaka akazi n’abakoresha.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ushinzwe Umurimo, Musonera Abdou, yabigarutseho ubwo yavugaga ku rubuga rw’ikoranabuhanga ‘Kazispace’ ruhuza abashaka akazi, abakora imirimo iciriritse n’abatanga akazi.

Yagize ati “Niba kompanyi irimo gutera imbere kandi ikaba irimo kuzana impinduka zifatika, dushobora kureba uko twakorana na bo.”

Ibi yabigarutseho mu gihe Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 28 Mutarama 2026 yagejejweho ibyerekeye urubuga rukusanya rukanasesengura amakuru ku Isoko ry’Umurimo (Labour Market Information System - LMIS), rugamije gufasha mu igenamigambi no kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.

Dieudonné Tumukunde Bizagwira washinze akaba ari na we muyobozi mukuru wa Kazispace, ubwo yari mu gikorwa gitegurwa n’Umujyi wa Kigali cyizwi nka JobNet gihuza abashaka akazi, abashaka kwimenyereza umwuga, abakeneye amahugurwa ndetse n’abatanga akazi, yasobanuye ko urubuga rwa Kazispace rukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bugezweho mu guhuza abakozi n’abakoresha kandi bizewe, mu ngeri nyinshi z’imirimo.

Yagize ati “Mu gukemura ibibazo by’ubushomeri, ndetse n’uburyo bwo gutanga akazi butanoze, urubuga Kazispace rutuma abashaka babasha kubona akazi keza, rugafasha n’abakoresha kubona impano zizewe vuba kandi mu buryo buhendutse.”

Dieudonné Tumukunde Bizagwira washinze akaba ari na we muyobozi mukuru wa Kazispace
Dieudonné Tumukunde Bizagwira washinze akaba ari na we muyobozi mukuru wa Kazispace

Uru rubuga rufasha abashaka akazi k’igihe kirekire n’ak’igihe gito, mu rwego rwo kudaheza buri wese ukeneye akazi.

Kuri ubu urubuga Kazispace rukorera mu Rwanda, ariko rurateganya kwagurira ibikorwa byarwo muri Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Tumukunde avuga ko bateganya ko ruzaba rukorana n’ibihugu byose bya Afurika bitarenze mu mwaka wa 2027.

Abantu bifuza kumurika ubumenyi bafite, ndetse n’ibigo bya Leta n’ibyigenga bikenera abakozi bishobora gufungura konti kuri uru rubuga https://kazispace.com/ bakuzuzamo amakuru y’ingenzi asabwa.

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwaramutse nasoje kwiga 2022 niga Mathematics ecomics and geography (MEG)mperereye Rulindo,Rukozo ndumva ururubuga rwaba arigisubizo kubakeneye akazi pe mwadufasha murakoze Tel 0781990416

Nzahabwanimana jean damour yanditse ku itariki ya: 17-04-2026  →  Musubize

nonese nakunu mwashyira kurubuga rwa bashaka akazi nkumuntu washoje kwiga land surveying engineering

uwineza phionah yanditse ku itariki ya: 7-02-2026  →  Musubize

konabibonye nkabikunda nakunu nange mwama amahirwe yokubonamo akazi dugafatanya uwomurimo

uwineza phionah yanditse ku itariki ya: 7-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka