Dore amashimwe y’u Rwanda y’umwaka ushize

Kuri iki Cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026, mu Isengesho Ngarukamwaka rigamije gushimira ibyagezweho no kuragiza Imana iby’umwaka mushya, hagarutswe ku mashimwe u Rwanda rufite mu birebana n’ubuzima bw’Igihugu.

Ndayisenga Félicien, umusaza ushima Imana, watanze ishimwe ry’Abanyarwanda bose, yagize ati “Uwiteka Nyir’Ingabo nta kibonezamvugo gikwiye cyasobanura ibigwi byawe, ibyo udukorera biraturenze. Imirimo yawe irakomeye kandi iratangaza, n’inzira zawe zose ni izo gukiranuka n’ukuri”.

Yakomeje agira ati “Twibutse iminsi ya kera twibwira ibyo wakoze byose, turebye imirimo y’intoki zawe, tukuramburira amaboko Mana, akira ishimwe ryawe”.

Yagarutse ku mateka y’u Rwanda agamije gushimira ibyo Leta y’u Rwanda ikomeje gukorera Abanyarwanda, itarobanura nk’uko Leta ya Habyarimana yabigenzaga.

Ati “Kera twagiraga abategetsi bakadutegekana igitugu tutumva neza aho tugana kuko nta cyerekezo batangaga. Mu gihe twendaga gutagangara waradutabaye uduha abayobozi batanga icyerekezo tuganamo, maze tukagendana muri byose, akira ishimwe ryawe Mana”.

Ndayisenga yakomeje agaragaza ko ubuyobozi buriho ubu bugendana n’abaturage kuko bazi aho bagana, bityo kwesa imihigo bikoroha.

Ati “Iyo wumva ushaka umuyobozi umusanga na we agusanga kugira ngo akemure ibibazo byawe, umuturage ku isonga ni yo gahunda, akira ishimwe ryawe Mana”.

Yakomeje ashimira Imana kandi ibikorwa by’iterambere bikomeje kwegerezwa abaturage, bikozwe n’ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Ati “Iyo nerekeye aho narerewe, nkareba ukuntu amatara yaka, nakwibuka icuraburindi nabagamo nkabura amashimwe yo kugushima. Ubu umutarage ukihatuye, umusangana telefoni, wamusanga kuri Whatsapp ukabona impinduka zabaye. Mu ikoranabuhanga ntitwasigaye kuko serivisi uzibona wiyicariye iwawe, byakwanga ukagana Irembo byose bigahita bikemuka bwangu”.

Agaruka ku ihame ry’uburinganire, Ndayisenga yagize ati “Ubu umukobwa asigaye yiga amashuri yose na kaminuza, ugasanga abarusha amashuri mu gihe kera inzira y’ishuri atayiganaga nk’abandi”.

Ubwo yavugaga ku byakozwe mu buhinzi, Ndayisenga yakomeje agira ati “Ubu duhinga kuri gahunda, tutavanga ibihingwa maze umusarura ugahinda tugahereza n’amahanga. Tugihinga mu kajagari twabikaga mu ihembe ariko ubu dusanga ibigo by’imari kuko imari iba iri guhinda, buri Murenge ufite SACCO, akira ishimwe Mana”.

Yavuze ku Mutekano w’u Rwanda wifuzwa na bose mu mahanga ati: “Dore umutekano ni wose, ubu umunyarwanda araryama akaruhuka atikanga ibihinda, dufite ibihumbi by’ingabo zacu, ibyo bihinda ntibidukanga kuko ubuhanga bw’Iyaduhanze buba hafi y’ingabo zacu no mu mahanga bakazishima, akira ishimwe Mana”.

Yagarutse kandi kuri siporo ituma Abanyarwanda basabana, ati “Ntitwakwibagirwa siporo kuko iduhesha gusabana, abanyamahanga bakadusanga, amagare yasiganwa tugasusuruka”.

Ibi ni ibigize amashimwe Igihugu gifite by’umwihariko ari mu byaranze umwaka ushize wa 2025, byavuzwe na Ndayisenga Felicien, aho yabwiraga abari bitabiriye isengesho Ngarukamwaka, ritegurwa na Rwanda Leaders Fellowship, ryitabiriwe n’abayobozi ku rwego rw’Igihugu, abaturutse mu mahanga, abayobozi bato, urubyiruko ndetse muri iri sengesho, ryitabiriwe kandi na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka