Perezida Gnassingbé, akigera i Kigali, yakiriwe ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe babanza kugirana ibiganiro.
Uyu mukuru w’Igihugu, yaherukaga kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda, muri Mata 2025, aho yabonanye na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, bagirana ibiganiro byari mu murongo w’inshingano yari aherutse guhabwa n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) nk’umuhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa 12 Mata 2025 nibwo Inteko Rusange ya AU yahaye Perezida Gnassingbé inshingano zo kuba umuhuza uzafasha u Rwanda na DRC gukemura amakimbirane bifitanye.
Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko Perezida João Lourenço wa Angola yatangazaga ko atakiri umuhuza mu bibazo bya DRC n’u Rwanda ahubwo ashaka gushyira imbaraga muri gahunda zireba umugabane wose aho kwita ku Karere kamwe.
Perezida Lourenço nibwo yagejeje ku bayobozi b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) dosiye ya Faure Gnassingbé nk’umukandida wari kumusimbura ku mwanya w’umuhuza.
Perezida Gnassingbé agarutse mu Rwanda nyuma y’uko kandi no muri Mutarama 2025 na bwo yari i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Paul Kagame bemeranya kurushaho guteza imbere imikoranire y’ibihugu byombi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|