Muramba: Inkuru y’abanyeshuri bemeye gutanga ubuzima bwabo aho gutatira igihango cy’ubumwe bw’Abanyarwanda

Babaye Intwari, berekanye isano isumba amaraso, bagaragaje ko bunze ubumwe butamenwa n’ubonetse wese. Babaye indashyikirwa, Abanyarwanda b’umutima badakozwa ivangura, bituma benshi barokoka, kuko hari abababereye ibitambo, nyuma yo kwanga kubatungira agatoki abicanyi.

Ishuri ry’abakobwa rizwi nka Collège de l’Immaculée Conception de Muramba riherereye mu Karere ka Ngororero, rifite amateka akomeye y’abanyeshuri banze kwitandukanya nk’uko babisabwe n’abacengezi babateye mu ijoro ryo ku wa 27 Mata 1997, bituma baraswa urufaya rw’amasasu, 17 muri bo bahasiga ubuzima.

Abari bahari muri iryo joro barokotse ubwo bwicanyi ndengakamere, bavuga ko aba bana bapfuye babaye intwari kuko banze kwitandukanya ndetse no kurangira abacengezi aho bagenzi babo bari.

Umwe muri abo barokotse, ni Murekatete Clementine wavuganye ikiniga cyinshi imbere y’urwibutso rw’abo bana bishwe ruri mu ishuri, rwanditseho amazina yabo, aho yibuka uko byagenze nk’aho byabaye ejo.

Agira ati “Ku itariki 27 Mata y’uwo mwaka wa 1997, twari twiriwe tumeze neza, ku ishuri hari habaye imikino, irangiye dukomeza ubuzima busanzwe kugeza tugiye kuryama. Icyakora mu ma saa saba z’ijoro, numvise abantu benshi banyura inyuma y’inzu twaryamagamo (dortoir), muri ako kanya baba batangiye guhonda urugi ndetse baba barukuyeho, baradusohora. Twasanze n’abandi bana bo mu byumba bitatu twegeranye bari hanze, twese batwicaza hasi”.

Ati “Bari abantu benshi bari batugose, nuko batangira kutubwira ngo Abatutsi bajye ukwabo n’ibipinga (imvugo bakoreshaga bashaka kuvuga Abahutu) ukwabyo, turavuga tuti twese turi Abanyarwanda. Umwe muri bo yahise avuga ngo nimurase icyo nzi ni uko bose ari Abatutsi, nuko batangira kurasa, bakakubwira ngo ubura umutwe bagahita bawurasa. Jye bangezeho, ngiye kubura umutwe umwana witwa Kawera Marie Josée yahise ahaguruka, baba baramurashe arangwira ndetse we yahise anapfa. Ubwo rero jyewe kuko yari andi hejuru bandashe amaguru gusa, ariko nkomeza kuryama muri ayo maraso, ngihumeka ariko ntavuga kuko uwanyeganyegaga bahitaga bamujomba ibyuma”.

Yungamo ko aho babarasiye hari muri rigole (umufurege), akomeza aryama munsi y’abari bamaze gupfa, ariko akumva n’ahandi hirya amasasu avuga, ubwo ngo abari babarashe bari bahavuye, nyuma ngo yumva amasasu atakivuga, aratabarwa ajyanwa kwa muganga.

Murekatete iyo areba urutonde rwa bagenzi be bishwe muri iryo joro, agasoma amazina yabo abibuka, ikiniga kiramufata agaturika akarira.

Mpazayabo Jean Damascène wari umurezi icyo gihe, na we yari mu kigo kuko ni ho yararaga hamwe n’abandi, agaruka ku by’iryo joro ry’icuraburindi, anerekana aho barashe bakamuhusha.

Ati “Nabonye ibintu by’urumuri ndebera mu idirishya, yari amasasu yaraswaga hanze. Nashatse kunyura mu idirishya ngo nsohoke ariko njya guca mu muryango na mugenzi wanjye twari kumwe, tuba dukubitanye n’abantu binjira dusubira inyuma, turwana no kurira tujya muri pulafo. Muri uko kurira binatugora, baraturashe isasu rinca mu maguru rifata urukuta, tubasha kugera hejuru turaryama, kuko amasasu yari menshi hanze. Abo basanze hasi muri iyo nzu twararagamo barabasohoye, twe rero twagumye aho, ariko nko mu ma saa cyenda saa kumi z’iryo joro abasirikare baraje baratabara”.

Twagiramungu Eularie na we wari umurezi muri icyo gihe akaba yari yarashatse abana n’umuryango we muri icyo kigo, na we avuga uko batewe mu nzu bari bacumbitsemo.

Ati “Jye nari mu nzu turyamye n’umugabo n’abana, twumva urusaku rw’amasasu menshi ndetse n’induru ariko ntitumenye ibyo ari byo. Hashize umwanya muto, twumvise abantu baza ku nzu twarimo, idirishya ry’icyumba twari turyamyemo baba bararimennye. Twarahavuye, nuko umugabo wanjye anzamura muri pulafo n’abana, ariko kubera ko itari ikomeye mpubukayo nitura hasi n’abana bangwa hejuru. Bahise babona ko harimo abantu batangira kurasa urugi ngo binjire, ubwo twari twahungiye muri ‘douche’, icyakora urugi rubananiye baza kugenda. Jye naje gusanga nicaye mu maraso, gusa naje gusanga ari ibirahure byari byankomerekeje”.

Barasabirwa gushyirwa mu Ntwari

Aba bose batanga ubuhamya bw’ibyabaye muri iryo joro, bahuriza ku kuba abana 17 bapfuye baragize ubutwari budasanzwe, kuko batigeze bitandukanya hagendewe ku bwoko nk’uko babisabwaga n’abacengezi, kandi banga no kubarangira aho abandi bana baryama, dore ko iki kigo cyari kirimo inyubako nyinshi.

Mpazayabo ati “Ibyabereye i Nyange ntaho bitandukaniye n’ibyabereye hano i Muramba. Abana ba hano na bo bakomeye ku bumwe. Iyo rero abana b’i Nyange tubona barashyizwe mu cyiciro cy’Intwari kubera gukomera ku bumwe, abavutse nyuma yaho bahakura inyigisho zikomeye. Tubona rero n’aba hano i Muramba bagombye gushyirwa mu Ntwari”.

Murekatete na we ati “Ndibuka bijya kuba, umwana witwa Mukankaka Valentine yari asohotse agiye ku bwiherero akubitanira hanze n’abo bagizi ba nabi. Twumva baramubwira ngo twereke aho abandi bana barara, arabasubiza ngo ntaho nzi nimushaka munyice. Twebwe badusohoye bamaze kumwica umurambo we uri aho hasi. Urumva rero ko yabaye intwari, kuko iyo abishaka yari kubazengurutsa hose aho abana bararaga, urumva rero ko bashoboraga kuturangiza twese, ariko intwaro y’ubumwe no kwimakaza ubutwari, byatumye aterekana bagenzi be bose aho bari, nuko bamwica mbere y’abandi”.

Inama ku rubyiruko

Aba batangabuhamya basaba urubyiruko, rw’ejo hazaza h’Igihugu kandi runafite umubare munini, gukomera ku ndangagaciro y’ubumwe, ntihagire ikibatandukanya, nk’uko aba bababanjirije babigenje.

Twagiramungu ati “Urubyiruko rw’ubu rugize umutima nk’uwo aba bana ba hano bagize, u Rwanda rwaba paradizo. Urubyiruko rwagombye kugendera ku ndangagaciro y’ubumwe, y’urukundo, bakumva ko ari Abanyarwanda mbere ya byose. Abantu bakuru rero na bo bagombye kurera abana babatoza Ndi Umunyarwanda, bityo u Rwanda ntirwakongera guhura n’akaga nk’aka kiriya gihe”.

Abandi bagirwa inama ni ababyeyi kuko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, bagasabwa kuyigumana mu mitima yabo, ntibayisohore ngo banduze abana babo, kandi ari bo maboko y’Igihugu n’abayobozi b’ejo hazaza.

Reba ibindi muri iyi video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka