U Rwanda rwahaye Mozambique inkunga y’ingoboka ku bibasiwe n’umwuzure

U Rwanda rwatanze inkunga y’ibiribwa, ibikoresho by’ubutabazi ndetse n’imiti ku baturage ba Mozambique baherutse kwibasirwa n’imyuzure ikomeye cyane yatewe n’imvura nyinshi yaguye guhera muri Mutarama 2026.

Iyo mvura yateje imyuzure itwara ubuzima bw’abantu 13 kugeza ubu, abandi babarirwa hagati y’ibihumbi 600-800, bava mu byabo, mu gihe ibikorwaremezo byinshi byangiritse cyane cyane mu Ntara za Maputo, Gaza ndetse na Inhambane.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga y’u Rwanda, mu itangazo yashyize ku rubuga rwa X, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Gashyantare 2026, nibwo iyo nkunga yagejejwe muri Mozambique.

Ni inkunga igizwe na Toni 20 z’ibiribwa, ibikoresho by’ubutabazi bitandukanye byifashishwa mu gihe cy’ibiza, hamwe n’imiti. Biteganyinjwe ko ikindi cyiciro cy’inkunga u Rwanda rwageneye icyo gihugu kizoherezwa mu minsi ya vuba nk’uko bigaragara muri iryo tangazo.

U Rwanda na Mozambique ni ibihugu bisanzwe bifatanya muri byinshi, aho guhera muri Nyakanga 2021, u Rwanda rwohereje ingabo n’abapolisi bo kujya kugarura umutekano muri Mozambique cyane cyane mu Ntara ya Cabo Delgado, zifasha mu guhashya ibyihebe byari byarigaruriye ako gace, biratsindwa biragenda.

Ni igikorwa cyatumye ituze rigaruka muri icyo gihugu, abaturage bagera ku 500.000 bari barahunze, baratahuka basubira mu byabo.

Uretse ubufatanye buhoraho hagati y’u Rwanda na Mozambique mu kurwanya iterabwoba, hari n’ubufatanye bushingiye masezerano y’ubucuruzi no gusana ibikorwa remezo bitandukanye nk’amashuri n’amavuriro, ndetse no kubaka ubushobozi bw’inzego z’aho muri Mozambique.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka