Sinumva ukuntu igihugu cyamera neza umuryango utameze neza - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushima Imana ibyo yakoreye igihugu ndetse no kuyiragiza uyu mwaka utangiye.

Umukuru w’Igihugu yashimiye abitabiriye isengesho Ngarukamwaka ritegurwa na Rwanda Leaders Fellowship, by’umwihariko abashyitsi baturutse mu bihugu by’amahanga.

Perezida Paul Kagame, yashimiye umuryango Rwanda Leaders Fellowship, utegura iri Sengesho Ngarukamwaka kuko ari umunsi mwiza ufasha Abanyarwanda n’ubuyobozi kongera guhirira hamwe mu buzima busanzwe kuko aba ari ingenzi, ndetse agaruka ku kuba uyu munsi w’Isengesho ngarukamwaka, warahujwe n’umunsi wo kwizihiza Intwari z’Igihugu ari ingenzi cyane.

Umukuru w’Igihugu witabiriye iri Sengesho n’umufasha we Jeanette Kagame, yagaragaje ko mbere yo kwitabira iri Sengesho babanje, kujya guha icyubahiro no gushyira indabo ku Kimenyetso cy’Ubutwari.

Ati: “Impamvu ntabiyunzeho kare nuko nabanje kujya guha icyubahiro Intwari z’Igihugu, nibazaga ukuntu aribyo byabanje ariko byahuriranye nyine. Impamvu y’umunsi w’Intwari buri gihugu ni ukumenyesha ibikorwa n’ibibazo by’inzitane by’intwari zacu zanyuzemo ndetse n’ibyo batwitezeho”.

Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati: “Ibi byose ni ibitwereka aho tugomba guhera, hari umuntu ku giti cye, hakaba umuryango dukomokamo baduha kubaho, hanyuma hakaza Igihugu. Byose bifitanye isano kuko kimwe gishyira ikindi."

Akomeza agira ati: “Iyo kimwe kitameze neza ntabwo imiryango yacu bimera neza kandi sinumva ukuntu igihugu cyamera neza n’umuryango utameze neza. Ibyo twumvise byose biri hagati y’umuryango n’igihugu, birimo ukwemera, ukwizera, gushobora kumenya ikibi n’ikiza kugira ngo umuntu, umuryango cyangwa igihugu bimere neza”.

Perezida Kagame yagaragaje ko niyo wabyirengagiza, ukabinyura iruhande uko ushaka ariko nyuma ingaruka zabyo zihora zihari.

Yasabye abitabiriye iri Sengesho, gufata umwanya nk’uyu kuwukoresha mu gutekereza, gusubiza amaso inyuma, kwisuzuma no kumenya ko turi ibiremwa muntu, ubwabyo bifite igisobanuro cy’imitekerereze ya muntu kuva yaremwa.

Isengesho Ngarukamwaka ni umunsi mwiza wo kwibaza no kwibukiranya uburyo harushwaho kunoza no gukoresha neza ibyo Imana yahaye u Rwanda kugira ngo hagerwe ku iterambere Abanyarwanda bifuza.

Insanganyamatsiko y’iri sengesho igira iti“Kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye, inshingano y’ubuyobozi bugamije impinduka nziza mu gihugu”.

Iri sengesho Ngarukamwaka, ryitabiriwe n’abashyitsi bakaba n’inshuti z’u Rwanda, banitabiriye Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama, barimo abaturutse muri Austaria, Kenya, Mali, Pakistan, Uganda, Amerika na Zimbabwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka