Musaza wanjye yirukanye abana banjye umunani bituma interahamwe zibica - Ubuhamya bw’umubyeyi warokotse Jenoside
Umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Uzamukunda Leocadia, umwe mu batuye mu Rugo rw’Impinganzima rwa Rusizi, yatanze ubuhamya bukomeye ku bugome ndengakamere yakorewe n’umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ubuhamya Uzamukunda yatangiye aho Ababyeyi b’Intwaza 45 batuye, ubwo bibukaga ku nshuro ya 32 abari bagize imiryango yabo 314 barimo abana n’abo bashakanye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri iki gikorwa kandi hibutswe n’imiryango y’Ababyeyi b’Intwaza 15 nabo babaga muri uru rugo bitabye Imana.
Iki gikorwa kitabiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascene Bizimana, Intwararumuri, Mayor w’Akarere ka Rusizi, Abahagarariye Inzego z’Umutekano, abahagarariye Amadini n’Amatorero, abaturanyi b’Impinganzima n’abandi.
Uzamukunda ukomoka mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Muhondo, muri ubu buhamya yavuze ko mbere ya Jenoside yari afite ubuzima busanzwe, ari kumwe n’umugabo we n’abana babo umunani.
Muri Jenoside, Interahamwe zishe umugabo we n’abana be bose uko ari umunani, ibintu byamusigiye ibikomere bikomeye by’umubiri n’iby’umutima kubera ko bamwe mu bamuhekuye harimo abo mu muryango we.
Abicanyi bahereye ku mugabo we, maze ahungishiriza abana be kwa musaza we, yizeye ko ari bubahishe. Ariko siko byagenze, kuko uwo musaza we yanze kubakira, abirukana ababwira ko ari “inzoka zitakandagira iwe.” <
Yavuze ko ibi byatumye abana be basigara nta ho berekeza, maze abicanyi barabafata, barabica, kandi ab’abakobwa babanje kubafata ku ngufu.
Leocadia yakomeje avuga ko na we ubwe, abicanyi bamukubise bikomeye bamuvuna umugongo, bamusiga ameze nabi cyane.
Mu gihe yari ageze ku ndunduro, Leocadia yavuze ko Inkotanyi zasanze akiriho ariko ari mu buzima bubi cyane, atazi aho ari kandi nta n’imyenda yambaye. Yagize ati: "Inkotanyi zanyitayeho, ziranyambika, zirangaburira ndetse zimfasha kongera kubaho."
Uyu mubyeyi avuga ko yageze mu Rugo rw’Impinganzima yarahungabanye ku buryo atashoboraga no kuvuga. Ariko kubera ubufasha yahawe, urukundo n’ubwitange yagaragarijwe, ubu arimo koroherwa. Ati: "Ubu ndarya, ndambara, ndasinzira kandi mfite imbaraga zo gukomeza ubuzima."
Mu magambo yuzuye ishimwe, yashimiye by’umwihariko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, agira ati: “Dufatiye iry’iburyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu.”
Ubuhamya bwa Leocadia bugaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bukerekana n’uruhare rukomeye rw’Inkotanyi mu gutabara abarokotse no kubafasha kongera kubaho.<
Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Damascene Bizimana wari witabiriye iki gikorwa, yahaye izi Ntwaza ubutumwa bw’ihumure ababwira ko bafite Igihugu kibakunda, kibazirikana kandi ko ntacyo bazakiburana.
Ati: "Mukomere rero, nubwo ubuzima mwanyuzemo bwo kwicirwa abana bose n’abo mwashakanye muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwabateye ibikomere ariko muzasaza neza, mwitabwaho. Mufite Igihugu kibakunda, kibazirikana, ntacyo muzakiburana. Ibyo bibatere ishema, bibatere ubwuzu."
Minisitiri Bizimana yavuze kandi ko buri wese afite inshingano zo kuvuga ukuri kw’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko utazi iyo ava ntamenya iyo ajya.
Ati: "Dufite inshingano yo gukora ibishoboka ukuri kukavugwa, kukigishwa kugira ngo tumenye icyatumye Umunyarwanda yumva ko agomba kurimbura undi akanabitoza abana be, ababyeyi bakajyana abana babo kwica. Tutabisobanuye ngo tubereke ngo "dore aho urwango rwagejeje Igihugu" ntacyo twaba dukosora, ntacyo twaba dukora."
Yavuze ko abanyarwanda bagomba kurinda Igihugu cyabo kugira ngo kitazongera guhura n’amahano cyahuye na yo, kandi ko kukirinda nyabyo ni ukuvuga ukuri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|