Brazzaville: Abanyarwanda bizihije umunsi w’intwari z’igihugu

Kuri uyu wa 01 Gashyantare, Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo (Brazzaville) bizihije umunsi w’intwari z’igihugu.

Uyu muhango watangijwe n’ umunota wo kwibuka no guha agaciro intwari z’igihugu zitangiye u Rwanda zitizigama.

Mu kiganiro yagejeje kubari bitabiriye uyu muhango, Ambasaderi Parfait Busabizwa, yagarutse ku mateka yaranze intwari, asobanura ubutwari ndetse n’indangagaciro zijyanye nabwo.

Yibukije kandi ibyiciro bitandukanye by’intwari z’igihugu n’ibigwi byazo, akomeza
asaba buri wese kuzirikana no kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda arizo gukunda igihugu, ubumwe, no gukunda umurimo.

Mu mwanya wa dusangire ijambo, abanyarwanda batuye mu mujyi wa Brazzaville no mu nkengero zaho, bagaragaje ubumenyi bafite ku mateka yaranze intwari z’u Rwanda, banungurana ibitekerezo ku ruhare rwa buri wese mu kugira ubutwari mu byiciro by’ubuzima bitandukanye, haba mu bukungu, mu bucuruzi ndetse no mumibereho ya buri munsi.

Amb. Busabizwa yibukije ko kuba intwari atari amagambo ahubwo ko ari ukubahisha igihugu aho uri hose.

Yanasabye ababyeyi gukomeza guharanira ko umuco w’u Rwanda utazima, maze agira ati : " sinavuga umuco ntavuze ku rurimi rwacu rw’ikinyarwanda, ingobyi iduhetse , ndetse rukaba n’ikimenyetso cy’ubumwe bwacu. Ntawakagombye kugira isoni zo kukivuga, rero ababyeyi rwose mukwiye gutoza abana kuvuga ururimi kavukire rwacu."

Yavuze ko mu rwego rwo gufasha abakiri bato cyane cyane abavukiye mu mahanga kumenya umuco ndetse n’ ikinyarwanda, hakomeje gushyirwa ingufu mu gutangiza ikigo ndangamuco cy’u Rwanda i Brazzaville.

Muri uyu muhango kandi havuzwemo umuvugo wiswe Ganza Rwanda, wateguwe n’umwe mu rubyiruko rutuye i Brazzaville, Bwana Ganza K. Bertin, asingiza intwari z’igihugu.

Uyu muhango witabiriwe n’abanyarwanda barenga 200, wanabaye kandi umwanya wo kwifurizanya umwaka mushya muhire wa 2026 ndetse n’ubusabane ku bari bawitabiriye, aho basusurukijwe na bwana Munyabugingo Pierre Claver uzwi ku izina rya Padiri.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka